Kigali

Umukinnyi wa Sierra Leone yahohotewe n’abafana azira guhusha penaliti ku munota wa nyuma

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 10 September 2019 Yasuwe: 1735

Umukinnyi witwa Umaru Bangura usanzwe ari kapiteni wa Sierra Leone yahushije penaliti ku munota wa nyuma bituma iyi kipe isezererwa na Liberia ku bitego 3-2 mu mikino yombi,byatumye abafana batera urugo rwe bamenagura amadirisha n’inzugi.



Uyu kapiteni wa Sierra Leone yahushije iyi penaliti yari gutuma iki gihugu gikomeza mu matsinda yo gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya nyuma y’igikombe cy’isi izabera muri Qatar 2022.

Bangura ukina muri FC Zurich,akimara guhusha iyi penaliti,abafana ba Sierra Leone bararakaye bikomeye,bahita bajya ku mbangukiragutabara yari ku kibuga bayimena ibirahure,abandi banzika berekeza mu rugo rw’uyu mukinnyi batera amabuye inzu ye bayimena amadirisha n’inzugi.

Aba bafana bahise basohora n’indirimbo yo gutuka uyu mukinnyi nyuma yo kwangiza iyi nzu ye iri mu mujyi wa Freetown.

Bangura yabwiye BBC ati “Numwe mu minsi mibi cyane nagize mu buzima bwanjye.Ubu sinshobora kujya hanze kuko sinari niteze ubu bugome nakorewe.Nakoze akazi kanjye nka kapiteni mfata iriya penaliti yo ku munota wa nyuma.Ndababaye cyane ariko ndashaka kongera kubasaba imbabazi,bambabarire.”

Iyo Bangura aza kwinjiza iriya penaliti,Sierra Leone yari kubona itike yo kwerekeza mu matsinda kuko yari kunganya ibitego 3-3 na Liberia.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Perezida Kagame yahishuye impamvu ikomeye ituma ibihugu byo muri Afurika...

Perezida wa Repubulika,Paul Kagame, yavuze ko amwe mu makipe yo ku mugabane...
9 December 2019 Yasuwe: 2459 0

Arsenal igiye guhomba akayabo k’amamiliyoni kubera imyitwarire mibi muri...

Ikipe ya Arsenal iri gutsindwa umusubirizo ikomeje kugana ahabi cyane...
9 December 2019 Yasuwe: 2359 0

Ifoto y’Umunsi: Minisitiri wa siporo Munyangaju yagaragaye ari kunyonga...

Minisitiri mushya wa MINISPOR,Munyangaju Mimosa Aurore yafotowe atwaye...
9 December 2019 Yasuwe: 3123 0

Rayon Sports yeretse ibigwi byayo Heroes FC ikomeza gusatira APR...

Ikipe ya Rayon Sports yanyagiye Heroes yazamutse uyu mwaka ibitego 4-1 mu...
8 December 2019 Yasuwe: 4741 0

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 4769 3

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 3446 0