skol
fortebet

Umukinnyi wakiniye Aston Villa yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 azira gushyira hanze amashusho ari gusambanya umugore

Yanditswe: Wednesday 20, Jan 2021

Sponsored Ad

Uwahoze ari myugariro wa Aston Villa witwa Antonio Luna ukomoka mu gihugu cya Espagne yakatiwe igifungo cy’imyaka 2 isubitse nyuma yo gushyira hanze amashusho agaragaza we na mugenzi we bakinana bari gusambanya umugore.

Sponsored Ad

Luna na mugenzi we bakinanaga muri Eibar witwa Sergi Enrich bahamwe n’icyaha cyo gushyira hanze aya mashusho y’urukozasoni ariko ntabwo bazafungwa bazishyura igifungo.

Eurosport ivuga ko urukiko rwemeje ko aba bakinnyi bombi bahamwe n’iki cyaha ndetse bagomba gukatirwa igifungo cy’imyaka 2 gusa bagombaga kukigura ibihumbi £88,500 bombi.Aya kandi aziyongeraho £8,500 bazishyura uyu mugore basebeje.

Luna na Enrich bumvikanye n’uyu mugore ko bagiye gutera akabariro muri 2016 ariko mu cyumba bamujyanyemo bari bashyizemo ama cameras yo gufata amashusho uyu mugore atabizi.

Nyuma yo gutera akabariro,aba bakinnyi bahise bafata aya mashusho bayoherereza bagenzi babo kuri WhatsApp.Abayabonye bayoherereza abandi birangira akwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga.

Ubwo aya mashusho yari amaze gukwirakwizwa hose,uyu mugore yahise ajya kubarega.

Uyu Enrich abonye ko ibyo bakoze ari amahano yasabye imbabazi ati “Turicuza bikomeye kubera aya mashusho yagiye hanze tutabigizemo uruhare ndetse ntitwabimenye.

Tubabajwe cyane n’ukuntu aya mashusho yangije byinshi cyane atari isura yacu gusa ahubwo no ku ikipe yacu twakiniraga,ku bafana ndetse n’umujyi wa Eibar.

Turabizi neza ko abakinnyi bakwiriye kuba intangarugero mu buzima,ku bana bato ari nayo mpamvu dusabye imbabazi buri wese ibi bintu byababaje.”

Antonio Luna ukinira ikipe ya Girona muri iyi minsi,yakiniye Aston Villa kuva 2013-2015.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa