skol
fortebet

Umukinnyi wo muri Algeria yafashwe yikinishiriza ku karubanda

Yanditswe: Friday 08, May 2020

Sponsored Ad

skol

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, umukinnyi El Melali ukomoka muri Alijeriya wari amaze gusinyana amasezerano amwongerera gukomeza gukina kugeza muri 2023 mw’ikipe Angers yo mu kiciro cya 1, yafashwe yikinishiriza ku karubanda ubwo yari ahagaze yitegerezaga mu nzu y’umuturanyi w’umugore.

Sponsored Ad

Sandra Chirac-Kollarik, umwunganizi mu mategeko w’uyu mukinnyi w’umupira w’amaguru yagize ati: “Nta muntu yari yibasiye, kandi nta muntu n’umwe yagiriraga nabi.”

El Melali ,umusore usanzwe akina ku ruhande, yemeye “imyifatire idakwiye” igihe abapolisi bamufataga bamuhata ibibazo. Kuva icyo gihe yahise shinjwaa gukora ibikorwa by’urukozasoni ku karubanda.

Bivugwa ko El Melali yavuze ko icyo gihe yatekereje ko ari wenyine mu gikari cy’inyubako ivugwa aho yakoreye icyo cyaha, kuri ubu akaba yararekuwe, ariko “azaburanishwa bidatinze mu rwego rwo kwitaba urukiko mbere yo gukatirwa, bihwanye no kwirega icyaha“, nk’uko Le Parisien yongeyeho.

Umushinjacyaha avuga ko hari ibirego bishinja El Melali ku cyaha nk’iki muri Mata, nubwo bivugwa ko umutangabuhamya atashoboye kumumenya.

Biteganijwe ko uyu mukinnyo wumupira wamaguru wa Alijeriya azahanwa n;ikipe yeye ya Angers .yemeye ko bamenye icyo kibazo, ariko bakavuga ko “bazategereza icyemezo” mbere yo gutanga ibisobanuro birambuye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa