skol
fortebet

Umukino w’igipfunsi utegerejwe n’Isi yose hagati ya Jones Jr na Mike Tyson ,hari uwatashywe n’ubwoba

Yanditswe: Friday 21, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

skol

Jones Jr yatangaje ko ataratakaza ikizere ku murwano afitanye na Mike Tyson wasubiswe bitumvikanyweho kumpande zombi.

Sponsored Ad

Mu minsi ishize hagiye humvikana inkuru z’uko Jones yagize ubwoba bwo guhangana na Mike Tyson,inkuru dukesha TMZ Jones yavuze ko atanejejwe n’uko itsinda rireberera Mike Tyson amatariki y’igihe umurwano uzabahuza uzabera yararakaye cyane, agira ikibazo kubateguraga imirwano ndetse no kuri Tyson utari waramumenyesheje igihe.

Nyuma y’ayo makuru agaragaza ko Jones atishimiye icyemezo itsinda rya Mike Tyson ryatangaje humvikanye ibihuha by’uko Jones yagize ubwoba.

Abinyujije kurubuga rwe rwa Instagram yavuze ko yiteguye gutsinda Mike Tyson mu gihe bazaba bahuye akuraho ibihuha byavugaga ko yagize ubwoba.

Mike Tyson watangaje ko agomba kurwana na Jones kugeza inzogera ivuze,yinjiye muri uyu mukino w’iteramakofe akiri muto cyane aho yegukanye igikombe cya mbere mu 1986, ubwo yari afite imyaka 20 n’amezi ane, atsinze Trevor Berbick mu 1986.

Uyu murwano uzerekanwa ku rubuga nkoranyambaga rwa Triller hatumiwemo abahanzi barimo Snoop Dogg, Lil Wayne, Future, The Weekend, Pitbull, Marshmello n’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa