Kigali

Umukino wa El Clasico wasubitswe kubera gutinya imyigaragambyo yo mu mujyi wa Catalonia hatangazwa itariki uzaberaho [Yavuguruwe]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 18 October 2019 Yasuwe: 1251

Umukino ukomeye wa Barcelona na Real Madrid wari uteganyijwe kuba kuwa 26 Ukwakira uyu mwaka wahagaritswe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Espagne kubera ikibazo cy’imyigaragambyo ikomeye ikomeje kubera mu ntara ya Catalonia.



La Liga yafashe umwanzuro wo guhagarika uyu mukino urebwa n’abarenga miliyoni 630 kubera ko yatinye ko wazakoreshwa nk’uburyo bwiza bwo kwigaragambya bamagana ibyemezo by’urukiko rukuru ruherutse gufunga abayobozi bakuru icyenda bo mu ntara ya Catalonia igifungo cy’imyaka iri hagati y’icyenda na 13 kubera gushaka ku ngufu kwigenga.

Aya makipe 2 y’ibigugu byitezwe ko azahura kuwa Mbere w’icyumweru gitaha kugira ngo yemeze igihe azakinira iyi mikino.

Abayobozi ba La Liga bari batanze icyifuzo cy’uko uyu mukino wazakinwa kuwa 18 Ukuboza uyu mwaka gusa iyi taliki yabanje kwamaganwa n’abayobozi b’amakipe yombi, kuko azaba ari kuwa Gatatu kandi benshi bifuza ko uyu mukino waba muri Weekend.

Nyuma y’ibiganiro ku mpande zombi,abayobozi b’amakipe yombi bemeje ko uyu mukino uyu uzaba kuwa 18 Ukuboza 2019.



El Clasico yasubitswe kubera imyigaragambyo ya Catalonia ishaka kwigenga

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

“Aba basifuzi nibadahanwa nzumirwa”-Guy Bukasa wa Gasogi United

Umutoza wa Gasogi United,Guy Bukasa yatangaje ko abasifuzi bamusifuriye...
8 December 2019 Yasuwe: 1563 0

Abafana bahagaritse umukino mu Bwongereza nyuma yo kuva muri stade bajya...

Imirwano ikomeye yabereye ku kibuga cya Bloomfield Road mu mukino wahuzaga...
8 December 2019 Yasuwe: 1809 0

KNC yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba APR FC yamutsinze yiyushye...

Umunyemari Kakooza Nkuriza Charles washinze ikipe ya Gasogi United,yabwiye...
8 December 2019 Yasuwe: 3430 0

APR FC yiyushye akuya kugira ngo yigaranzure Gasogi United yari...

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda “AZAM Rwanda Premier...
7 December 2019 Yasuwe: 3923 0

Aubameyang yahungabanyije ubuyobozi bw’ikipe ya Arsenal

Ibibazo bya Arsenal bikomeje kwiyongera kuko kapiteni wayo Pierre-Emerick...
7 December 2019 Yasuwe: 4981 0

Umutoza FC Barcelona yateje urujijo kubera ibyo yavuze ku gusezera umupira...

Umutoza wa FC Barcelona, Ernesto Valverde yabwiye abanyamakuru ko abakunzi...
7 December 2019 Yasuwe: 3600 0