skol
fortebet

Umukino wa mbere ugomba guhuza u Rwanda na Cap Verde wimuriwe itariki

Yanditswe: Tuesday 20, Oct 2020

Sponsored Ad

Umukino wo gushaka itike y’igikombe cya Afurika wagombaga guhuza CapeVerde n’u Rwanda tariki ya 13/11/2020 muri Cape Verde wigijwe imbere ushyirwa tariki ya 11/11/202.

Sponsored Ad

Uyu mukino uzabera kuri Estadio Nacional ’’Blue Shark’’ Cabo Verde kuwa 11-11-2020 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba nkuko FERWAFA yabitangaje.Umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Amakuru avuga ko iyi tariki yahinduwe kubera ubusabe bw’umutoza w’Ikipe y’igihugu Mashami Vincent wifuje ko yabona umwanya wo gutegura ikipe hagati y’iyi mikino 2 yegeranye cyane.

FERWAFA ngo yandikiye CAF iyisaba kwimura uyu mukino,birangira ibyemeje ari nayo mpamvu wimuwe.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Amavubi yatangiye umwiherero tariki ya 9 Ukwakira ariko yahawe ikiruhuko cy’icyumweru kimwe, guhera kuri uyu wa Mbere kugeza tariki ya 25 Ukwakira 2020.

Ikipe y’Igihugu yabaga i Nyamata ikitoreza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu Bugesera.Abakinnyi 37 nibo bahamagawe n’umutoza Mashami Vincent gusa abakinnyi ba APR FC ntabwo bari bitabiriye.

Abakinnyi bakoraga imyitozo ni: Ndayishimiye Eric ’Bakame’, Rusheshangonga Michel, Emery Bayisenge, Faustin Usengimana, Ngendahimana Eric, Mico Justin, Nshuti Dominique Savio, Iradukunda Jean Bertrand, Sibomana Patrick, Kwizera Olivier, Rugwiro Hervé, Nsabimana Aimable na Rutanga Eric.

Iradukunda Eric ’Radu’, Twizerimana Martin Fabrice, Nsabimana Eric ’Zidane’ Kalisa Rachid, Twizerimana Onesme, Iyabivuze Osée, Ndekwe Félix na Hakizimana Muhadjiri, Kimenyi Yves na Sugira Ernest.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa