skol
fortebet

Umukino warangiye Sadate umutima wenda kumuvamo –KNC

Yanditswe: Saturday 16, Nov 2019

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United,Kakooza Nkuriza Charles ntiyemera ko Rayon Sports yamuruhije gukina neza mu mukino wa gicuti baraye bakiniye kuri stade ya Kigali I Nyamirambo ku munsi wa “Rayon Sports” aho yemeje ko umukino warangiye Munyakazi Sadate umutima wamuvuyemo.

Sponsored Ad

Perezida wa Gasogi United yavuze ko abakinnyi be bayoboye igice cya mbere cyose ariko kubera ko bamwe bakiri bato baje kuva mu mukino batsindwa ibitego 3-1 na Rayon Sports mu mukino wose.

Yagize ati “Habayeho kurangara no guhagarara nabi,kuko iyo hataba kuva mu mukino, byashobokaga ko igice cya mbere cyari kurangira dufite ibitego nka 2 kuzamura.Sinavuga ko hari igitego na kimwe Rayon Sports yateguye uretse kimwe cyo kurarira bateguye n’ukuboko.Habayeho guhagarara nabi kw’abakinnyi nko ku gitego cya mbere ntabwo umuntu yaguterana umupira agaramye ashyize ku gituza.

Ikindi nabonye ku gitego cya kabiri,Sarpong yari yaraririye n’uwo yahaye umupira awiha n’ukuboko,byatumye bamwe bashyuha mu mutwe babwira nabi umusifuzi babona amakarita y’umuhondo.Umupira warinze urangira Sadate umutima utera.Dushimire ko habayeho kwibeshya k’umusifuzi ku gitego cya kabiri bakamuha igitego.Nyuma y’igice cya mbere Sadate yari yabaye nk’ufite ubumuga bwo kutavuga.”

KNC yavuze ko umukino wa Rayon Sports wamufashije gutegura umukino wa shampiyona bazahura na Musanze FC anashimira ubuyobozi bwa Sadate kuba bateguye igikorwa kikagenda neza.

KNC yavuze ko we atazamurikira imyenda y’ikipe ye n’iy’abafana muri Stade kubera ko imikino ya shampiyona yegeranye ahubwo azategura icyo yise ’Gala’ izaba irimo kurya no kunywa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa