skol
fortebet

Umukobwa uherutse kurarana na Wayne Rooney yavuze amahano yakoreye mu kabyiniro barimo

Yanditswe: Sunday 01, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Karra Granados wafotowe ari kumwe na Rooney mu minsi ishize ahagana sa 5:30 z’igitondo mu mujyi wa Vancouver,yavuze ko yakuyemo ipantaro asigarana ikabutura y’imbere ubwo yari yasohokanye n’abakobwa muri Hoteli.
Wayne Rooney wamenyekanye mu makipe akomeye arimo Manchester United na Everton zo mu bwongereza ndetse akaba akinira DC United muri USA,aherutse kwibasira ikinyaamakuru The Sun agishinja gukwirakwiza ibihuha byuko yasohokanye n’umukobwa muri Canada ariko umwe bari kumwe (...)

Sponsored Ad

Umukobwa witwa Karra Granados wafotowe ari kumwe na Rooney mu minsi ishize ahagana sa 5:30 z’igitondo mu mujyi wa Vancouver,yavuze ko yakuyemo ipantaro asigarana ikabutura y’imbere ubwo yari yasohokanye n’abakobwa muri Hoteli.

Wayne Rooney wamenyekanye mu makipe akomeye arimo Manchester United na Everton zo mu bwongereza ndetse akaba akinira DC United muri USA,aherutse kwibasira ikinyaamakuru The Sun agishinja gukwirakwiza ibihuha byuko yasohokanye n’umukobwa muri Canada ariko umwe bari kumwe yamutamaje amushyira hanze.

Karra Granados w’imyaka 27 yagize ati “Rooney yakuyemo ipantaro,ashyira amaguru ye mu mazi.Yahuje urugwiro na buri wese.Yari yambaye umwenda w’imbere umufashe cyane w’ubururu ndakeka ari Calvin Klein.

Uyu mukobwa yavuze ko kuwa 17 Kanama uyu mwaka aribwo Rooney yasohokanye n’abakinnyi bagenzi bakinaa mu kabyiniro kitwa Twelve West nyuma y’umukino ikipe ye ya DC United yakiniye Vancouver.

Karra yavuze ko Rooney na mugenzi we bakinana bamugaruye kuri hoteli yitwa Hyatt Regency saa 5:30 nyuma yo kuva muri aka kabyiniro aho babyinye muri pisine irimo amazi ashyushye [Jacuzzi ] hanyuma uyu mukinnyi agakuramo ipantaro we n’abagenzi be bakinnana imbere ye n’abandi bakobwa batatu, asigarana Boxer gusa.

Karra yavuze ko Rooney yabyinnye cyane ahagera ananiwe bikabije,byatumye ahita asinzira,ahitamo gukorana imibonano mpuzabitsina n’uyu mukinnyi mugenzi we bari kumwe.

Uyu mukobwa yavuze ko Rooney yasabanye na buri wese ndetse ngo muri aka kabyiniro yifuje kwitwara nk’umuntu usanzwe aho kugaragara nk’icyamamare.

Karra yavuze ko atari azi Rooney ariko ngo umwe mu bakobwa bari kumwe yamubwiye ko ari umukinnyi w’icyamamare.

Yavuze kandi ko Rooney atigeze asinyira abafana nkuko yabeshye ubushize yibasira ikinyamakuru The Sun ahubwo yanyoye agasembuye karahava kugeza ubwo kamukuramo ipantaro.

Rooney akomeje kuvugwaho ubusambanyi bukabije buterwa n’ubusinzi bukabije cyane ko iyo asomye ku musemburo ikintu cya mbere ahita yifuza ari umugore.

Umugore wa Rooney,Coolen umaze imyaka myinshi ahangana nawe kubera gushurashura,yahise afata indege igitaraganya amusanga USA amusaba ko asesa amasezerano na DC United akagaruka mu rugo bitaba ibyo bagatandukana.





Karra washyize ku karubanda Rooney amushinja ko bamaze amasaha 7 basangira ndetse agakuramo ipantaro imbere y’abantu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa