skol
fortebet

Umukobwa wicuruzaga mu Bwongereza yahishuye uko yabyaranye n’umukinnyi wo muri Premier League

Yanditswe: Sunday 21, Jun 2020

Sponsored Ad

Umukobwa wahoze wicuruza mu Bwongereza witwa Katy Morgan yatumye benshi mu bakunzi ba ruhago bagira amatsiko kubera ukuntu yahishuye ko umwana aherutse kubyara ari uw’umwe mu bakinnyi bakina muri Premier League.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa wakoraga akazi ko kurarana n’abagabo bakamuha amafaranga,yavuze ko umwana aheruka kubyara muri Werurwe uyu mwaka ari uw’umukinnyi ukina muri shampiyona y’Ubwongereza ariko ntiyigeze ahishura amazina ye.

Katy Morgan yamenye ko atwite nyuma y’igihe akora imibonano mpuzabitsina n’uyu mukinnyi wamwishyuraga akayabo ka miliyoni imwe n’ibihumbi 500 FRW ku ijoro rimwe.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi usanzwe afite n’umugore bashyingiranywe byemewe n’amategeko yamurangiwe na bagenzi be bakina mu ikipe y’igihugu y’Ubwongereza.

Uyu Katy Morgan yavuze ko yabyaye muri Werurwe ndetse ngo ibipimo bya DNA byagaragaje ko se w’uyu mwana ari uyu mukinnyi.

Katy Morgan w’imyaka 26 yavuze ko yahise abimenyesha uyu mukinnyi ndetse ngo yemeye kuzuza inshingano ze nk’umubyeyi.

Yagize ati “Yaratunguwe ubwo namubwiraga ko ntwite umwana we ndetse abanza guhakana ko ari umwana we.”

Uyu mugore yahishuye ko ngo yaryamanye n’uyu mukinnyi inshuro 3 zitandukanye.
Yakomeje ati “Yatunguwe no kumva ko agiye kuba umubyeyi mu minsi mike.Yatekerezaga ko biteye isoni kuba yarasangiye umugore n’abandi bakinnyi b’inshuti ze.”

Uyu mukinnyi wateye inda Katy Morgan ngo yamurangiwe n’abakinnyi b’Abongereza bakinanaga birangiye bahuye barishimisha.

Yagize ati “Bamuhaye nimero yanjye,bamwizeza ko azagirana ibihe byiza nanjye.Nta kibazo yari atewe no kunyishyura ngo turyamane.Namurangiwe n’abakinnyi babiri bakinira Ubwongereza.Naari nsanzwe ndyamana n’abandi bakinnyi bo muri Premier League.Bari bameze neza.”

Uyu mugore utakiri indaya yiyitaga KinkyKaty ku mbuga zihuriraho abashaka kugura abakobwa bicuruza.

Uyu mugore yongeresheje amabere kugira ngo arusheho gukurura abagabo ndetse ngo benshi mu bakinnyi ba PL bari baramusariye.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi wamuteye inda bahuye bwa mbere muri Kamena 2019 ndetse ngo mu nshuro 3 baryamanye yaba yaramuteye inda muri Nyakanga.

Yagize ati ‘Ndabizi neza ko natwite muri Nyakanga ubwo twari twasohokanye mu kirori cya muzika muri wikendi.”

Uyu mugore yavuze ko iryo joro yamwishyuye 1,500 cy’amapawundi bararana muri hoteli.

Uyu mugore yavuze ko uyu mukinnyi yamwemereye amafaranga y’indezo ariko ngo ntabwo barumvikana neza.

Yamubwiye ko ngo Atari afite gahunda yo kubyara ndetse ngo atifuza ko bagirana ikibazo.

Uyu mugore yavuze ko yiyiziho ko ari umubyeyi mwiza ndetse azarera uyu mwana neza uko ashoboye kose.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa