skol
fortebet

Umukobwa witegura gukora ubukwe n’umukinnyi wa Rayon Sports Irambona Eric yakorewe ibirori bya Bridal Shower[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 04, Mar 2019

Sponsored Ad

skol

Mugeni Olivia witegura gukora ubukwe n’umukinnyi w’ikipe ya Rayon Sports, Irambona Eric, yakoewe ibirori bya Bridal Shower.

Sponsored Ad

Mugeni Olivia umaze imyaka itatu akundana na Irambona Eric, yakorewe ibirori bya Bridal Shower kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 2 Werurwe 2019.

Ubukwe bw’aba bombi buteganyijwe tariki 23 Werurwe 2019. Bazasezeranira imbere y’Imana mu rusengero Church of God ruherereye ku Kicukiro ahazwi nka Saint Patrick. Uwo munsi ku isaha ya saa tatu nibwo hazaba habanje umuhango wo gusaba no gukwa ku Kicukiro kuri Mel Rose Palace . Nyuma y’iyo mihango yose, abatumiwe bazakirirwa muri Salle Ahava River Kicukiro iherereye imbere ya Academy Secondary School.

Tariki tariki 30 Ukuboza 2018 nibwo Irambona Eric yari yasabye umukunzi we ko yamubera umugore mu muhango umenyerewe nko gutera ’ivi’. Hari nyuma y’umukino ikipe ye ya Rayon Sports yari imaze gutsinda Amagaju 2-0 tariki 30 Ukuboza 2018.

Irambona Eric afatwa nk’umwana wa Rayon Sports ikomoka i Nyanza nawe akaba ariho avuka. Niwe uyimazemo imyaka myinshi kurusha abandi bakinnyi kuko yayigezemo mu 2012/2013. Tariki 30 Ukwakira 2018 nibwo yongereye amasezerano y’imyaka 2 akinira Rayon Sports.

Irambona agiye kurushinga nyuma ya Manishimwe Djabel warushinze tariki 26 Mutarama 2019 na Niyitunganye Kawthar.









Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa