skol
Kigali
startimes

Umukunzi wa Bizimana Djihad yamwifurije isabukuru akoresheje umutoma udasanzwe

Imyidagaduro   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 13 December 2020 Yasuwe: 5702

Umunyarwanda Bizimana Djihad ukinira Waasland Beveren, yagize isabukuru kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Ukuboza 2020, ariyo mpamvu umukunzi we Dalida Simbi yamuteye imitoma mu kumwifuriza umunsi mwiza.


Uyu mukobwa Dalida Simbi,yamwibukije ko ari we ntege nke ze ndetse ari na we utuma umutima we utera, mu butumwa yamugeneye ku isabukuru ye y’imyaka 24.

Yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye bagiranye mu Bubiligi aho akina, Simbi Dalida yeretse Djihad Bizimana ko yafashe umutima we mu butumwa yamugeneye ku isabukuru ye.

Yagize ati“Ni wowe wenyine nkuraho ibirenge byanjye umutima wanjye ugacika intege. Umuntu wenyine utuma umutima wanjye ushaka gutera. Isabukuru nziza nshuti yanjye, umukunzi wanjye akaba n’inshuti yanjye.”

Djihadi bizamana na we yahise amusibiza ati“urakoze cyane mukundwa.”

Urukundo rw’aba bombi rwamenyekanye mu ntangiriro z’uyu mwaka muri Werurwe ubwo Djihad utarakunze kuvugwa cyane mu rukundo cyangwa ngo abyerure yamwifurizaga isabukuru nziza ashyira ifoto ye hanze akemeza ko ari we yihebeye.

Muri 2018 nibwo Bizimana Djihad wakinaga hagati mu ikipe ya APR FC yatsinze igeragezwa yari amaze iminsi akora mu ikipe ya Waasland Beveren yo mu cyiciro cya mbere mu Bubiligi ,ayerekezamo aguzwe arenga ibihumbi 120 by’amayero.

Author : Dusingizimana Remy

Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN

Ibitecyerezo

  • Who are you?

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble rukundo

    Twizere ko atari rwa rukundo rwo mu ba Stars rurangirira mu gitanda gusa.Urwo ntabwo ari urukundo.Biba ari ukwishimisha gusa kandi iyo batandukanye umwe arababara cyane.Uretse n’ibyo,bibabaza imana itubuza gukora icyo gikorwa cyagenewe gusa abantu bashakanye officially.Kandi izahana ababikora ibima ubuzima bw’iteka.Kimwe n’abandi bose bakora ibyo itubuza.

    1 month ago

Inzindi nkuru

Sugira Ernest yakuwe mu ikipe ikina na Uganda muri CHAN 2020

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi, Sugira Ernest ntabwo arakina umukino...
18 January 2021 Yasuwe: 4047 0

Jose Mourinho yabwiye amagambo akomeye Gareth Bale wamutengushye

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho,usa n’uwatakarije icyizere umukinnyi we...
18 January 2021 Yasuwe: 3516 0

Ikipe ya Cameroon irashinjwa amarozi kubera agacurama kapfuye kasanzwe mu...

Umutoza wa Zimbabwe, Zdravko Logarusic,yashinje ikipe y’igihugu cya Cameroon...
18 January 2021 Yasuwe: 3160 0

Lionel Messi yakoze igikorwa kigayitse bituma FC Barcelona itakaza igikombe...

Ku nshuro ya mbere mu myaka y’amateka amaze mu ikipe ya FC Barcelona,Lionel...
18 January 2021 Yasuwe: 4014 0

FERWAFA yasobanuye iby’imyenda y’Amavubi yateje impaka ndende ku mbuga...

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda [FERWAFA] ryasohoye itangazo...
18 January 2021 Yasuwe: 3145 0

Pep Guardiola yibajijweho na benshi kubera umukinnyi ashaka...

Umutoza wa Manchester City,Pep Guardiola,wubatse izina mu mupira w’amaguru...
17 January 2021 Yasuwe: 5519 0