Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez akomeje gushimangira ko yitozanyije bihagije n’uyu mukinnyi kizigena babana kuko yashyize hanze amashusho agaragaza ko arambutse cyane ndetse akora siporo bihagije.
Uyu mubyeyi w’umwana umwe yagaragaye arambura amaguru yose yicara hasi ibintu bisanzwe bikora abakinnyi ba karate n’abakorasiporo bihagije.
Ibi uyu munyamideli w’imyaka 26,yabikoze ubwo yari mu bwato bishoboka ko ari ubw’umukunzi we Cristiano Ronaldo.
Uyu mugore wari wambaye imyenda izwi nka Ao Yoga yaherukaga kwamamaza,yashyize hanze aya mashusho nta birungo yisize bituma benshi bemeza ko ubwiza bwe ari karemano.
Uyu mukobwa akimara gushyira hanze aya mashusho yanditse ati “Iyo umaze kumenya iyo ujya,isi igufungurira imiryango imiryango.”
Mu minsi ishize,Georgina na Cristiano Ronaldo bakoreye umwana wabo babyaranye, Alana Martina,isabukuru y’imyaka 2.
Ronaldo afite abana 4 ariko umukuru Cristiano Ronaldo Jr w’imyaka 10, n’impanga ze Eva na Mateo b’imyaka 2 abagore bababyaye ntibazwi kugeza ubu.
Georgina na Cristiano bahuye mu mwaka wa 2016 mu iduka rya Gucci uyu mukobwa yakoragamo bahita batangira gukundana ndetse hari amakuru avuga ko aba bamaze kwemeranya kubana nk’umugabo n’umugore.
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN