skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yaciye ibintu kubera amashusho yashyize hanze ari muri Pisine [AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 30, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Rutahizamu Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma abantu bacika ururondogoro kubera amashusho yashyize kuri Instagram ye ari kuzunguza ikibuno muri pisine yo mu mujyi wa Dubai.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’imyaka 25 yatumye abakunzi be bacika ururondogoro kubera aya mashusho yabasangije agaragaza ikibuno cye ari mu mazi.

Uyu mukobwa wabyaranye na Cristiano Ronaldo umwana w’umukobwa,yari yamuherekeje I Dubai mu birori bya 2019 Globe Soccer Awards yahawemo igihembo cy’umukinnyi witwaye neza kurusha abandi ku isi.

Ronaldo w’imyaka 34 yatangiye gukundana na Georgina Rodriguez mu mwaka wa 2016 bahuriye mu iduka rya GUCCI mu mujyi wa Madrid,urukundo rwabo rurakura birangira babyaranye umwana w’umukobwa witwa Alana Martina.

Muri uyu mujyi wa Dubai, Georgina Rodriguez yahifotoreje amafoto menshi yasangije abakunzi be kuri Instagram arimo ayo yari atwaye ubwato.

Ku munsi w’ejo,Cristiano Ronaldo yasingije uyu mukunzi we ku mbuga nkoranyambaga ze ati “Buri gihe,utuma numva ndi umuntu udasanzwe.”




Ifoto ya Georgina agaragaza ikibuno yatumye benshi bacika ururondogoro

Ibitekerezo

  • Ese ibi kuki byitwa urukundo?Aba stars bagira abakobwa benshi baryamana.Iyo babahaze barabata.Nta rukundo nyarwo bagira.Abakobwa nabo,nta kindi baba bashaka uretse ifaranga.Ibi bibabaza imana yaturemye itubuza gusambana.Nubwo abantu millions and millions z’abantu bakora ubusambanyi mu rwego rwo kwishimisha,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko. Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa