skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yatangaje ikintu benshi batari bazi ku rukundo rwabo

Yanditswe: Friday 05, Apr 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yatangaje ko uyu mukinnyi wa Juventus atigeze avunwa no kumutereta kuko ngo bakundanye bakibonana ndetse ngo bahuye ku nshuro ya kabiri bahise batangira urukundo rwabo,baranasohokana.

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yabwiye ikinyamakuru Elle Magazine cyo mu Butaliyani ko yakunze Cristiano Ronaldo akimubona ndetse ngo ubwo bahuraga ku nshuro ya kabiri bahise basohokana.

Yagize ati”Inshuro ya mbere nahuriye na Cristiano Ronaldo mu iduka rya Gucci nakoragamo n’ungirije ushinzwe ubucuruzi.Hashize iminsi mike twongeye guhura turi muri gahunda yo kwamamaza igicuruzwa gishya,tubona umwanya wo kuganira bihagije ntari mu kazi.Twese twakundanye ku nshuro ya mbere twahuye.”

Georgina Rodriguez yahuye bwa mbere na Cristiano Ronaldo muri Kamena 2016,batangira gukundana aho kuri ubu urukundo rwabo rwashinze imizi cyane ko bafitanye umwana w’umukobwa ufite umwaka umwe witwa Alana Martina.

Georgina Rodriguez niwe urera abana ba Cristiano Ronaldo barimo impanga ze 2, Eva na Mateo,Cristiano Jr n’uyu bafitanye.

Ronaldo na Georgina babana mu nzu imwe mu mujyi wa Turin bimukiyemo mu mpeshyi y’umwaka ushize ubwo yavaga mu ikipe ya Real Madrid yerekeza muri Juventus.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa