skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yavuze ku gihembo cya Ballon d’Or cyahawe Lionel Messi

Yanditswe: Wednesday 04, Dec 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yamuvuze ibigwi ko ari umukinnyi w’icyitegererezo ku bandi bose nubwo atahawe Ballon d’Or igahabwa Messi.

Sponsored Ad

Georgina yanze kuripfana yibutsa abatanze Ballon d’Or ibyo Cristiano Ronaldo yatwaye mu mwaka w’imikino ushize,aboneraho kubabwira ko kuba bataramuhaye iki gihembo bitamubuza kuba umukinnyi ukomeye kandi w’icyitegererezo mu bandi.

Yagize ati “Ni ntagereranwa,ni ntagereranwa.Imibare n’ibikombe birivugira.Muri byose wabaye indashyikirwa utanga umusaruro mwiza,urimo :UEFA Nations League,Italian Cup,Serie A,wabaye umukinnyi w’umwaka muri Serie A,n’ibindi.

Igishimishije nuko yaba ibikombe n’ibihembo watwaye bikuvugira kuko wabitwaye byose.Ikikuvugira kurushaho ni wowe ubwawe,ubushake bwawe ndetse n’inzara yo gukomeza kwiteza imbere,gufasha abandi kuko ubera urugero rwiza amamiliyoni y’abakunzi ba ruhago na siporo.

Ntutinya ihangana,uhora ushaka kuba mu bihe byiza no kurenga urwego uriho kandi weretse isi yose icyo bivuze kuba uwa mbere.Ndagukunda.”

Benshi mu bakunzi ba Cristiano Ronaldo by’umwihariko umuryango we wagaragaje ko utishimiye kuba atarahawe Ballon d’Or ya 6 ahubwo igahabwa umukeba Lionel Messi.

Ibitekerezo

  • RONALDO akunda inkumi cyane.Muribuka wa wundi wo muli Russia babanye myaka 4 yose byitwa ngo "bali mu rukundo".Muli iki gihe,kubana n’umuntu mugamije kuryamana kandi mutarashakanye,bisigaye byitwa "kuba mu rukundo".Imana kuba ibitubuza,ntacyo bibwiye abantu.
    Nubwo abantu Millions and millions z’abantu basambana,Imana yaturemye irabitubuza.Itwemerera kuryamana n’umuntu umwe gusa tuzabana binyuze mu mategeko.Iyo urebye usanga abantu basuzugura Imana mu rwego rwo gushaka Kwishimisha.Ariko ntacyo bimaze kwishimisha akanya gato,hanyuma ukazabura ubuzima bw’iteka muli Paradizo kandi ntuzazuke ku Munsi w’Imperuka.Nukugira ibitekerezo bigufi cyane.It is a lack of wisdom.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa