Muri iki cyumweru,umukunzi wa Cristiano Ronaldo,Georgina Rodriguez yashyize hanze amafoto menshi yagiye atuma benshi bacika ururondogoro aho kuri ubu yashyize hanze ay’icy’umba cy’uruganiriro rw’inzu batuyemo mu mujyi wa Turin.
Mu gihe benshi bari kwitegura umunsi mukuru wa Noheli,uyu mukunzi wa Ronaldo yashyize hanze amafoto agaragaza uko batatse mu cyumba cy’uruganiriro cyabo amashusho yo kwizihiza noheli cyane ko ari abakirisito.
Mu mashusho yashyize hanze harimo iya Pere noel afite impano 2 iruhande rwe ndetse anicaye mu ntebe nziza cyane.
Inzu Cristiano Ronaldo abamo mu mujyi wa Turin ifite umuhanda wihariye urindwa n’abashinzwe umutekano ndetse utandukanye n’aho winjirira.
Iyi nzu ngo ifite aho kwinjirira henshi hakikijwe n’ubusitani bwiza cyane ndetse n’ibihingwa bitandukanye.
Ronaldo yagiye aba mu mazi meza cyane yaba mu mujyi wa Manchester na Madrid ndetse n’iwabo I Madeira ahafite inzu nziza cyane.
Uyu rutahizamu w’imyaka 35 afite inzu yo kuruhukiramo ahitwa Costa del Sol, yamutwaye akayabo ka miliyoni 1.4 by’amapawundi.
Dimitar Barbatov yavuze ko uyu mukinnyi w’umukire cyane bakinannye muri Manchester United akora imyitozo ikomeye cyane imeze nk’intambara.
Ati “Nd’umunyamahirwe kuba narakinannye nawe umwaka wose.Yiyitagaho ku buryo bukabije.Twazaga mu myitozo tugasanga yageze muri Gym.
Nyuma yakoraga imyitozo ikomeye yo gutera mu izamu.Yarangiza imyitozo,akajya koga yarangiza akagaruka muri Gym.
Yaharaniraga kuba uwa mbere.Kwitozanya nawe byari nk’intambara nahoraga ndajwe ishinga no gutsindira buri kimwe ndetse n’imikino mito twabaga twateguye.”
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN