skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye guca ibintu kubera ifoto yashyize hanze ari muri Gym

Yanditswe: Saturday 30, May 2020

Sponsored Ad

skol

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yongeye gutuma ibinyamakuru bitandukanye n’abantu ku mbuga nkoranyambaga bacika ururondogoro kubera ifoto yashyize hanze ari muri Gym.

Sponsored Ad

Uyu mugore w’imyaka 26 akomeje kugenda yigarurira imitima ya benshi ku mbuga nkoranyambaga kubera amafoto agaragaza uburanga bwe ashyira hanze ndetse kuri ubu afite abamukurikira kuri Instagram barenga miliyoni 7.

Mu myenda ya siporo igaragaza imiterere ye, Georgina Rodriguez yagaragaje ko akunda siporo cyane ko n’umukunzi we Ronaldo ayikunda cyane.

Nyuma yo gushyira hanze iyi foto yanditse ati “Akamaro ko kuba uwo uri we gakubiye mu kwiyakira no guha agaciro abo turi bo,twese dufite icyo twakwigisha abandi,twasangiza abandi cyangwa twakwiga.Ibyo nibyo bitugira umwihariko.”

Iyo foto ije ikurikiye iyo Cristiano Ronaldo yashyize hanze nayo igakundwa na benshi aho yari kumwe n’uyu mukunzi we n’abana babo batembereye ku magare.

Uyu mukobwa uzwi mu kumurika imideli niwe ufasha Ronaldo kurera abana 4 afite barimo Cristiano Jr., Eva ,Mateo, na Alana babyaranye.

Ubwo gahunda ya Guma mu rugo yari irimbanyije hirya no hino ku isi, Cristiano Ronaldo yashyize hanze ifoto yafotowe kare mu gitondo ari kumwe n’abana be batatu ndetse n’umukunzi we Georgina Rodriguez bishimye.

Mu kwezi gushize,Ronaldo w’imyaka 35 yakunze gushyira hanze amafoto ari kumwe n’abana be b’impanga Eva na Mateo bafite imyaka 3 ndetse n’uyu mukobwa yabyaranye na Georgina witwa Alana Martina w’imyaka 2.

Cristiano Ronaldo na Georgina bari mu rukundo guhera mu mwaka wa 2016 ubwo bahuriraga mu iduka rya GUCCI uyu mukobwa yacuruzagamo.

Mu minsi ishize ubwo abantu bose bari bategetswe kuguma mu rugo kubera Coronavirus,Cristiano Ronaldo yavangaga gahunda yo kurera no gukora imyitozo cyane ko hari amashusho yashyize hanze ari gukorana n’impanga ze imyitozo.




Georgina Rodriguez yongeye kuvugisha benshi kubera iyi foto yashyize hanze ari muri GYM

Ibitekerezo

  • Ronaldo is the best at all he is a person who has whatever so I love him forever.

    Ronaldo is the best at all he is a person who has whatever so I love him forever.

    Ronaldo is the best at all he is a person who has whatever so I love him forever.

    Abakobwa n’Abagore benshi bakeka ko kwambara ubusa bibaha agaciro.Ntabwo bazi ko bigira opposite effect (effet inverse) kuko bituma abagabo babifuza kugirango baryamane.Ntabwo ari byiza kwanika ibibero,amabere,sex imana yaguhaye.Yabiguhaye kugirango uzabihe umuntu umwe gusa muzabana biciye mu mategeko.Abantu banga kumvira imana izabakura mu isi ku Munsi w’Imperuka.Naho abumvira Imana,izabazura kuli uwo munsi,Ibahe ubuzima bw’iteka muli paradizo nkuko bible ivuga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa