skol
fortebet

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo yongeye kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’amafoto yashyize hanze [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 21, Sep 2019

Sponsored Ad

Umukunzi wa Cristiano Ronaldo witwa Georgina Rodriguez yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru kubera amafoto agaragaza uburanga bwe yashyize hanze nyuma yo kugarukwaho na kizigenza Ronaldo wavuze ko amuryohereza mu gutera akabariro.

Sponsored Ad

Georgina Rodriguez yifotoje aya mafoto ubwo yari yitabiriye Sesderma awards mu mujyi wa Madrid muri Espagne kuwa Kane w’iki cyumweru.

Aya mafoto agiye hanze nyuma y’aho Cristiano Ronaldo avugiye ko gutera akabariro n’uyu mukunzi we bimurutira gutsinda ibitego kandi benshi bazi ukuntu uyu munya Portugal akunda igitego bidasanzwe.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru Piers Morgan,Cristiano Ronaldo yavuze ko igitego yakunze kurusha abandi ari icyo yatsinze Buffon yikaraze mu kirere ariko ngo gutsinda ibitego ntibimurutira gutera akabariro na Georgina Rodriguez.

Yagize ati “Oya ntaho bihuriye n’umukunzi wanjye Geo.”

Ronaldo yavuze ko yifuza gushyingiranwa na Georgina Rodriguez ndetse ngo na nyina Dolores Aveiro yavuze ko abyifuza.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa