skol
fortebet

Umunya Slovenia Tadej Pogacar yateye intambwe ikomeye yo kwegukana Tour de France 2020

Yanditswe: Saturday 19, Sep 2020

featured-image

Sponsored Ad

Nubwo atahabwaga amahirwe kubera imbaraga z’ikipe itari ku rwego rwo hejuru yo kumufasha kuzamuka,umunya Slovenia, Tadej Pogacar ukinira ikipe ya UAE Team Emirates yatunguye abakunzi b’umukino wo gusiganwa ku magare yegukana Tour de France 2020.

Sponsored Ad

Tadej Pogacar w’imyaka 21 yatangiye Tour de France y’uyu mwaka atari mu bakinnyi 3 bahabwa amahirwe yo kuyegukana ariko uko iminsi yagiye yicuma yakanze benshi by’umwihariko ikipe ya Jumbo Visma yari ifite abakinnyi bakomeye cyane.

Ku gace ka 7 ka Tour de France, Pogacar yatakaje umunota1 n’amasegonda 21 ariko ku munsi wakurikiyeho yaratatse agabanya igihe hasigara amasegonda 44 gusa.

Pogacar yagiye agaragaza ko afite imbaraga kurusha Roglic mwene wabo wari ufite umwenda w’umuhondo by’umwihariko abigaragaza atwara agace ka ubwo yatwaraga agace ka 15 atsinze Roglic na bagenzi be.

Kuri uyu wa Gatandatu nibwo hakinwaga agace ka 20 ka Tour de Frnce kari ako gukina umuntu ku giti cye ku ntera y’ibirometero 36 karangiye uyu Pogacar yigaragaje aragatwara ndetse akuramo amasegonda 57 yasigwaga na Roglic wari umaranye igihe umwenda w’umuhondo.

Muri aka gace,uyu musore yagatwaye akoresheje iminota 55 n’amasegonda 55 mu gihe Roglic bari bahanganye yakoresheje iminota 57:51 n’ukuvuga ko yasizwe na Pogacar 1:56.

Nubwo hasiagaye agace kamwe ko kuzenguruka umujyi wa Paris, Tadej Pogacar ntacyamubuza kwegukana iri rushanwa keretse ananiwe kurangiza irushanwa cyangwa agakora impanuka.

Tadej Pogacar abaye umukinnyi wa kabiri utwaye Tour de France akiri muto kuko afite imyaka 21 n’iminsi 364 mu gihe uwayitwaye akiri muto ari Henri Cornet ku myaka 19 n’iminsi 352.

Tadej Pogacar muri Tour de France 2020 atwaye uduce 3 anegukana umwenda w’umuhondo,uwo kuzamuka n’uw’umukinnyi ukiri muto witwaye neza.

Urutonde rusange rwa Tour de France nyuma y’umunsi wa 20

1 Tadej Pogacar (Slo) UAE Team Emirates 84:26:33
2 Primoz Roglic (Slo) Team Jumbo-Visma 00:00:59
3 Richie Porte (Aus) Trek-Segafredo 00:03:30
4 Mikel Landa Meana (Spa) Bahrain McLaren 00:05:58
5 Enric Mas Nicolau (Spa) Movistar Team 00:06:07
6 Miguel Angel Lopez Moreno (Col) Astana Pro Team 00:06:47
7 Tom Dumoulin (Ned) Team Jumbo-Visma 00:07:48
8 Rigoberto Uran (Col) EF Pro Cycling 00:08:02
9 Adam Yates (GBr) Mitchelton-Scott 00:09:25
10 Damiano Caruso (Ita) Bahrain McLaren 00:14:0



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa