skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino Kalisa Bruno uzwi nka Taifa yasezeranye imbere y’amategeko na Ingabire Yvette bamaze imyaka 6 bakundana[AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 20, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Kalisa Bruno [Taifa] umunyamakuru w’imikino wa City Radio uyu munsi yasezeranye imbere y’amategeko na Ingabire Yvette bamaze igihe bakundana.

Sponsored Ad

Umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko wa Taifa na Yvette wabaye uyu munsi mu saa sita mu murenge wa Kimironko aho basezeranyijwe n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge, Nyiridandi Mampambano.

Nyuma y’uyu muhango, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 20 Nyakanga ni bwo hari hteganyijwe umuhango wo gusaba no gukwa i Kanombe muri Nyamuhazi Village.

Tariki ya 27 Nyakanga ni bwo hateganyijwe umuhango wo gusezerana imbere y’Imana muri EAR Kanombe naho abatumiwe bazakirirwa muri Olympic Hotel.

Kalisa Bruno Taifa, umunyamakuru ukunzwe mu biganiro by’imikino asezeranye na Ingabire Yvette bamaze imyaka igera kuri 6 bakundana.

AMAFOTO@Rwandamagazine

Ibitekerezo

  • Uyu muhungu agira amaneno n’amashagaga kuri radio wenda kurongora bizamushyira ku murongo...

    Uyu muhungu agira amaneno n’amashagaga kuri radio wenda kurongora bizamushyira ku murongo...

    Uyu muhungu agira amaneno n’amashagaga kuri radio wenda kurongora bizamushyira ku murongo...

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa