skol
fortebet

Umunyamakuru w’imikino uzwi ku izina rya Benjamin Gicumbi yapfukamye yambika impeta y’urukundo umukobwa yihebeye[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 31, Dec 2018

Sponsored Ad

skol

Hagenimana Benjamin uzwi cyane ku izina rya Benjamin Gicumbi yambitse impeta y’urukundo umukunzi we Adelphine Umuhoza, anatanga integuza ko ari hafi gusezerera ubusore.

Sponsored Ad

Mu mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 30 Ukuboza, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza Benjamin Gicumbi umenyerewe mu biganiro by’imikino kuri Radio 10 ari kwambika umukunzi we Adelphine impeta y’urukundo.

Benjamin Gicumbi yanditse kuri Instagram ko ashimishijwe cyane no kuba yambitse impeta umukunzi we bityo ko bigoye gusobanura uko yiyumva.

Yagize ati:” Ahari sinabona amagambo yasobanura neza uko niyumva mu mutima wanjye muri aka kanya ariko urukundo ntirwihishira Adelphine umuhoza ndamukunda. Ibisigaye ni 2019.”

Adelphine na we yashyize amafoto ya Benjamin Gicumbi kuri Instagram ye avuga ko yiteguye kuba umugore wa Benjamin kandi ko iteka azahora amukunda.

Yagize ati:”Iyo umugore akunzwe, aba mwiza inshuro 10 kurusha uko yari ameze mbere. Yakoze ibyo abandi batashoboye yarankunze nanjye ndamukunda. Ntakirenze ibyo. Benjamin Gicumbi wakoze kumpa agaciro, uvuze byinshi kuri njye ibyinshi urabizi.”

Benjamin Gicumbi ni umunyamakuru kuri Radio 10 mu biganiro by’imikino no kogeza imipira y’i Burayi, mbere gato y’uko agera kuri Radio 10 yabanje gukora kuri Radio Ishingiro ikorera mu mujyi wa Gicumbi ari naho yakuye izina Gicumbi.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa