skol
fortebet

Umunyamakurukazi yashyize ku karubanda uburyo Alexis Sanchez yamusabye ko amusura ngo baryamane [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 11, Aug 2019

Sponsored Ad

Umukinnyi Alexis Sanchez uvugwaho gukunda abakobwa b’ibizungerezi,yandagajwe bikomeye n’umunyamakurukazi witwa Natalia Mandiola ukora ibiganiro by’imikino kuri TV yo muri Chile wavuze ko ubwo bahuraga bwa mbere yamusabye ko yazamusura bakimara ipfa ryo gutera akabariro.

Sponsored Ad

Ubwo uyu musore utameze neza mu ikipe ya Manchester United yahuriraga n’uyu munyamakurukazi mu kabyiniro,yamusabye ko yazamusanga mu rugo bakimara ipfa.

Natalia Mandiola yavuze ko uyu mukinnyi wakunzwe na benshi mu bafana ba Arsenal yahawe nimero n’inshuti ye bahuriye mu kabyiniro arangije atangira kumutereta.

Mandiola ukorera TVN muri Chile yavuze ko Sanchez w’imyaka 30 akimara kubona nimero ye yahise amuhamagara amusaba ko bazahura ku munsi wakurikiyeho.Nyuma y’aho ngo yongeye kumuhagara ubugira kabiri.

Yagize ati “Hari ikintu ntakunze na gato:Yansabye ko namusura mu rugo rwe.Ntitwari tuziranye,sinashakaga no kujya iwe.”

Mandiola yavuze ko we na Sanchez bakomeje kwandikirana ndetse ngo umwe mu bayobozi ba TVN yamuhaye ubutumwa Sanchez yari yamwoherereje.

Mandiola yavuze ko ibi byabaye ubwo Sanchez yari amaze gutandukana n’uwari umukunzi we Mayte Rodriguez batandukanye umwaka ushize.






Mandiola ufite uburanga yanze kuryamana na Sanchez

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa