Umunyamideli witwa Manuela Ferrera yahishuye umubano we na rutahizamu w’Umunya Argentina Gonzalo Huguain wigeze gutizwa Chelsea,amushinja ko yakundaga indaya cyane kuko yakundaga kumuca inyuma.
Uyu munyamideli Manuela yatangaje byinshi ku mubano we na Huguain wakiniye amakipe nka Juventus,Napoli,AC Milan ubu uri muri MLS mu ikipe ya Inter Miami, mu kiganiro cy’umupira w’amaguru gikunzwe mu Butaliyani cyitwa Tiki Taka.
Yagize ati “Mu minsi yashize nagiranye umubano na Huguain.Ntabwo twigeze twambikana impeta ariko twamaze amezi menshi duteretana.Byarangiye kubera ko yari afite umukunzi.
Yakundaga gushaka cyane indaya.”
Uyu mukobwa abajijwe niba yarangiranye umubano na Huguain ubwo yari muri Napoli yagize ati “Oya byabaye nyuma.Icyo gihe yari I Milan.
Uyu Manuela yakundanye n’umukinnyi w’umunya Portugal witwa Ricardo Quaresma wakundaga uko yamutekeraga.
Manuela avuga ku rukundo rwe na Ricardo Quaresma yagize ati “Twamaze amezi 8 dukundana.Yakundaga uko namutekeraga.”
Manuela yavuze ko Huguain yakundaga indaya cyane
Dusingizimana Remy is a journalist for Umuryango.rw. He studied at the University of Rwanda.He holds a Bachelor’s degree in Journalism and Communication. He started his career in writing about sports in 2015.Follow him on Twitter and Instagram @REMY SAGAN