skol
fortebet

Umunyarwanda wasinyiye Arsenal yahishuye ibyo azi ku Rwanda

Yanditswe: Wednesday 19, Aug 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umukinnyi George Lewis Igaba-Ishimwe Maniraguha wavukiye mu Rwanda nyuma akerekeza muri Norvege yavuze ko ibintu byose azi ku Rwanda ari ibyo yabwiwe n’ababyeyi be gusa ndetse yifata nk’umunya Norvege.

Sponsored Ad

Uyu Lewis n’umukinnyi mushya wa Arsenal,yahawe amasezerano y’imyaka ibiri n’igice,nyuma y’amezi arindwi gusa iyi kipe imubonye aho yakinaga irushanwa ry’iwabo.

Ni inkuru ikurikiwe cyane n’abakunda umupira w’amaguru mu Rwanda kuko uyu musore w’imyaka 20 yavukiye i Kigali ku babyeyi b’Abanyarwanda, akahavana n’ababyeyi be afite umwaka umwe.

Ikipe ya Arsenal yemeje ko uyu musore ukina mu basatira aciye ku ruhande rw’ibumoso azajya yambara nimero 48, azabanza gukina mu ikipe y’abari munsi y’imyaka 23 mbere y’uko shampiyona nshya itangira.

Urubuga rutangaza amakuru rwa Arsenal ruvuga ko mu kwezi kwa kabiri ari bwo abayishakira abakinnyi bamubonye mu irushanwa ry’icyiciro cya kabiri iwabo mu ikipe ya Fram Larvik.

George Lewis avuga ko Arsenal yatangiye kumwifuza nyuma yo kwigaragaza mu irushanwa rya iTromsø rikinwa buri kipe igizwe n’abakinnyi icyenda, hagakinwa iminota 25 ndetse rikaba ryarabaye ku nshuro ya mbere uyu mwaka hagati ya tariki ya 24 n’iya 26 Mutarama rihuje amakipe umunani ya mbere mu Majyaruguru ya Norvège.

Tariki 20 z’ukwezi kwa gatandatu ni bwo George Lewis yujuje imyaka 20, ubu akaba yamaze kwimukira mu mujyi wa London nk’uko urubuga rutangaza amakuru ya Arsenal rubivuga.

Uru rubuga ruvuga ko we ubwe yumva ko ari Umunya- Norvège.

Rusubiramo amagambo ye avuga ati: "Ikintu kimwe nzi kuri icyo gihugu [u Rwanda] ni ibyo ababyeyi bambwiye. Ndi uw’i Tromsø. Ni ho nakuriye, ni ho nabaye ubuzima bwanjye bwose."

Tromsø ni umujyi wo mu majyaruguru ya Norvège.

George Lewis avuga ko gusinya muri Arsenal ari amahirwe akomeye yagize, kuko hari abakinnyi bakuriye mu kigo gitoza abana (Arsenal Academy) baheruka gusezererwa, mu gihe we bamubonye mu mezi macye ashize.

Igihe kinini yakimaze akina mu cyiciro cya gatatu, nta kipe y’igihugu arakinira kugeza ubu ku rwego urwo ari rwo rwose, kwemerwa n’abatoza ba Arsenal ntabwo byari nk’ibisanzwe ku bandi bakinnyi b’imyaka ye.

Uyu mukinnyi avuga ko yizeye kuzatera intambwe akagera mu ikipe ya mbere.

Arsenal yagowe cyane n’umwaka ushize w’imikino kuko yarangije shampiyona iri ku mwanya wa munani, irushwa amanota 43 na Liverpool ya mbere.

BBC

Ibitekerezo

  • Uyu mwana rero nagumane Arsenal ye natwe tugumane ibyacu ,yego ntazi mu Rwanda ark c bimutwaye iki kuvuga ko ariwabo.

    Ubu rero nawe arumva ngo abaye icyamamare ashobora kutwihakana na norvege ntimuhamagare nabireke kwitwa umunyarwanda .

    Ubu rero nawe arumva ngo abaye icyamamare ashobora kutwihakana na norvege ntimuhamagare nabireke kwitwa umunyarwanda .

    Ese abafite inshingano zogukurikirana abakinnyi uyumusore wumunyarwanda ukina muri arsenal muramuzi kuki mutamwegera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa