skol
fortebet

Umunyezamu Ter Stegen yasabye FC Barcelona ikintu gikomeye kugira ngo ayongerere amasezerano bicamo ibice abayobozi

Yanditswe: Monday 12, Oct 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyezamu Marc-Andre ter Stegen wa FC Barcelona usanzwe ari n’umukinnyi iyi kipe igenderaho yabwiye iyi kipe ko kugira ngo ayongerere amasezerano igomba kumugira umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi inyuma ya Lionel Messi.

Sponsored Ad

Marc-Andre ter Stegen arashaka kongererwa amafaranga akaba umukinnyi wa kabiri uhembwa amafaranga menshi mu ikipe ya FC Barcelona nyuma ya Lionel Messi.

Icyakora nubwo uyu mukinnyi asaba akayabo,FC Barcelona yamusabye ko yagabanya umushahara we ukava ku bihumbi 24 by’amayero ahembwa buri mwaka.

Barcelona irashaka guha Marc-Andre ter Stegen amasezerano y’igihe kirekire azagera muri 2025,kuko ayo afite azarangira mu mpeshyi ya 2022 gusa ubukene ifite ntibuzayorohereza kugera kuri iki cyifuzo.

Ter Stegen nawe ngo arifuza kuguma muri FC Barcelona ariko ngo ntibizakunda igihe iyi kipe itakwemera kumuhemba umushahara wisumbuye akaba uwa kabiri uhembwa menshi mu ikipe.

Ikinyamakuru Goal kivuga ko Ter Stegen yemeye kugabanya uyu mushahara we ukagera kuri miliyoni 18 z’amayero ku mwaka byamufasha kuba uwa kabiri mu bahembwa akayabo muri Barca.

Kongerera amasezerano uyu munyezamu ngo byaciyemo ibice abayobozi ba FC Barcelona bavuga ko kumuha izi miliyoni ku mwaka bidakwiriye kuko ikipe iri mu bukene mu gihe abandi bavuga ko uyu munyezamu afite akamaro kanini akwiriye kuguma mu ikipe igihe kinini.

Ter Stegen w’imyaka 28 yiteze ko iyi kipe imwongerera amasezerano cyane ko ari guhangana no gukira imvune y’ivi yagize.

Umusaruro wa Ter Stegen ntawawushidikanyaho mu ikipe ya FC Barcelona kuko akuramo imipira ikomeye bigahesha amanota FC Barcelona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa