skol
fortebet

Umurusiyakazi w’uburanga yavuze uko yateye indobo Cristiano Ronaldo wamwirutseho

Yanditswe: Saturday 28, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli w’Umurusiya witwa Viktoria Odintcova yavuze ko rutahizamu Cristiano Ronaldo yamwegereye ashaka ko bagirana umucuti ahita amutera indobo yihuse.

Sponsored Ad

Uyu mukobwa w’uburanga ukurikirwa n’abagera kuri miliyoni 5 kuri Instagram yabwiye abanyamakuru ko rutahizamu Cristiano Ronaldo wa Juventus yamwandikiye ubutumwa kuri Instagram ashaka kumwiyegereza undi yanga kubusubiza ndetse ngo yaje kongera nabwoaramwihorera.

Ubwo yari mu kiganiro cyitwa ’Makarena’, Viktoria yabwiye umunyamakuru ko Cristiano Ronaldo yagerageje kumwiyegereza kenshi kuri Instagram ariko amubera ibamba.

Yagize ati “Yigeze kunyandikira.Hashize igihe kinini.Yaranyandikiye ati “Bite,umeze ute?.Nahise nsiba ubutumwa sinabusubiza.Namwimye amahirwe kuko nzi abandi bakobwa benshi yandikiye.Nabyumvise vuba,ndamusezera nsiba nimero ye.”

Ronaldo amaze igihe ari mu rukundo na Rodriguez bakundanye guhera muri 2016 ndetse babyaranye n’umwana witwa Alana.

Uyu mukobwa yavuze ko aziranye cyane na Neymar Jr na Lewis Hamilton basanzwe ari inshuti.





Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa