skol
fortebet

Umusifuzi Mark Clattenburg yahishuye abakinnyi 5 bamugoye mu kazi ke barimo n’uwamukanze udusabo tw’intanga

Yanditswe: Thursday 14, May 2020

Sponsored Ad

Umusifuzi w’Umwongereza, Mark Clattenburg, wamamaye cyane ku isi kubera ibyemezo yafataga by’umwihariko muri Premer League,yahishuye abakinnyi 5 bamugoye mubo yasifuriye bose barimo uwitwa Craig Bellamy wamukanze amabya.

Sponsored Ad

Mark Clattenburg wasifuye umukino wa nyuma wa Euro na UEFA Champions League muri 2016,yavuze ko nubwo yagize ibihe byiza mu gusifura ariko yanahuriyemo n’ingorane zirimo n’abakinnyi 5 bari ibyigomeke bamugoye kubafatira ibyemezo.

1.CRAIG BELLAMY


Uyu mugabo yavuze ko umukinnyi wa mbere wamugoye ari Craig Bellamy bashyamiranye ubwo yakinaga muri Manchester City bagera mu rwambariro akamukanda amabya mu rwego rwo kumwihimuraho.

Uyu musifuzi yavuze ko muri 2009 ubwo Bellamy yakinaga muri Manchester City,yamuhaye amakarita 2 y’umuhondo mu mukino bakinaga na Bolton bituma barakaranya.

Mark Clattenburg yavuze ko ikarita ya mbere yayimuhaye kubera imyitwarire mibi ariko iya kabiri yavuyemo umutuku,yamurenganyije kuko yaketse ko yigushije nyamara ngo bari bamuteze nkuko amashusho nyuma yabigaragaje,birangira uyu mukinnyi asohotse mu kibuga arakaye niko kumutegera mu rwambariro amukanda amabya.

Uyu musifuzi yavuze ko Bellamy yari umukinnyi utagira ikinyabupfura,watukaga abasifuzi buri kanya ndetse ngo amagambo yamubwiraga iyo ayatangariza abashinzwe imyitwarire yari kujya ahagarika buri cyumweru.

2.ROY KEANE

Umukinnyi wa Kabiri, Mark Clattenburg yavuze ko yamugoye ni Roy Keane wakuiniye Manchester United ndetse ayibera na kapiteni.

Roy Keane nawe ngo yari umukinnyi ugoye kwihanganira kubera ibitutsi bya buri kanya no gusuzugura abasifuzi.

Clattenburg yatanze urugero rw’umusifuzi Keane yakankamiye bari mu kibuga witwa Andy D’Urso ndetse ngo yateraga igitutu abasifuzi.

3.JENS LEHMANN

Umukinnyi wa 3 uyu musifuzi yavuze n’umunyezamu wa Arsenal,Jens Lehmann wahoraga ashwana n’abakinnyi bagenzi be abasunika ndetse ngo anakora amakosa adakwiriye.

Lehmann ngo yari umukinnyi washyuhaga mu mutwe ndetse wahoraga ashaka kurwana na bagenzi be,gusa ngo yagize amahirwe ko atatanze za penaliti cyangwa ngo ahabwe amakarita y’imituku menshi.

4.PEPE

Umukinnyi wa 4 Clattenburg yavuze ko yamugoye n’umunya Portugal Pepe wa Real Madrid.

Uyu mukinnyi ashinjwa kubeshya abasifuzi,kubakanga hafi yo kubakubita no gukabiriza ikosa akorewe kugira ngo urimukoreye ahabwe ikarita y’umutuku.

Clattenburg yatanze urugero rw’umukino wa nyuma wa Champions League,wahuje Real Madrid na Atletico Madrid.

Ubwo umwe mu bakinnyi ba Atletico Madrid bakoreraga ikosa kuri Pepe, yigaraguye hasi cyane bituma uyu musifuzi ngo yibaza ukuntu umuntu w’umugabo yipfusha cyane ku gakosa koroshye.

Clattenburg yavuze ko umukino ushobora kuba woroshye ariko Pepe agatuma umusifuzi akora ikosa rikomeye ryatuma upfa burundu.

Clattenburg yahishuye kandi ko muri uyu mukino wa 2016 yakoze ikosa ryo kwemera igitego cya Sergio Ramos wari waraririye,nyuma aza kubibona mu kiruhuko cy’igice cya mbere hanyuma igice cya kabiri kigitangira yahise yigira inama yo gukosora ikosa aha penaliti Atletico Madrid gusa yaje guhushwa na Antoine Griezmann wayikubise umutambiko ivamo.

Clattenburg amaze gutanga iyi penaliti ngo Pepe wari wayikoze ategeye Torres mu rubuga rw’amahina yahise amuzaho avuga cyane mu cyongereza cyiza ati “Ntabwo ari penaliti Mark”.Uyu musifuzi ngo yahise amusubiza ati “Igitego cyanyu namwe mwari mwaraririye.Pepe ngo yahise aceceka.

Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1 ariko Real Madrid itwara igikombe kuri penaliti 5-4 .

5.JOHN OBI MIKEL

Umukinnyi wa nyuma Clattenburg yavuze ko yamugoye mu kazi ken i John Obi Mikel ubwo ngo ku mukino wahuje Chelsea v Manchester United muri 2012 yamubeshyeye ko yamututse ku ruhu kandi bitarabaye nyuma akarenganurwa na FA.

Uyu musifuzi yavuze ko Obi mikel atigeze amusaba imbabazi kandi ngo yari abizi neza ko icyo kinyoma cyari kwangiza ubuzima bwe.

Uyu musifuzi yavuze ko nubwo yategereje igihe kinini ko Mikel amusaba imbabazi,ngo ntabyo yakoze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa