skol
fortebet

Umusifuzi w’umugore ufite uburanga budasanzwe mu Butaliyani yahohotewe n’umukinnyi yasifuriraga

Yanditswe: Tuesday 28, May 2019

Sponsored Ad

Umugore w’umusifuzi witwa Giulia Nicastro uzwi cyane mu Butaliyani kubera uburanga bwe budasanzwe ndetse no kuba akundana na rutahizamu wa Palermo witwa Stefano Moreo,yahohotewe n’umukinnyi w’imyaka 14 wo muri imwe mu makipe yasifuriraga.

Sponsored Ad

Uyu Mutaliyanikazi yahuye n’uruva gusenya ubwo umukinnyi w’imyaka 14 yasifuriraga yakuyemo ikabutura amwereka igitsina cye nyuma y’aho yari asifuye ko umupira warenze ari koloneri.

Ikinyamakuru cyitwa Sport mediaset cyavuze ko uyu mwana ukiri muto yarakajwe n’uko uyu mugore yatanze koloneri niko kumwegera amanura ikabutura amusaba ko bakora imibonano mpuzabitsina.

Giulia Nicastro wasifuraga yahise arakara cyane niko guhita amuha ikarita y’umutuku,birakaza abafana b’ikipe yitwa Treporti uyu mwana yakiniraga ubwo yahanganaga n’iyitwa Miranese,baramutuka karahava.

Abafana 20 ba Treporti bagaragaye bari kubwira amagambo y’urukozasoni uyu musifuzi w’umugore ndetse abashinzwe umutekano wo kuri stade ntibababuza.

Umutoza waTreporti witwa Marco Dalla Puppa yasabye imbabazi uyu musifuzi kubera imyitwarire mibi y’uyu mukinnyi we ndetse n’abafana.

Komiseri w’uyu mukino yamaze kugeza ikirego cy’uyu musifuzi Nicastro mu ishyirahamwe rya ruhago I Roma.



Nicastro yahohotewe n’umukinnyi yasifuriraga

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa