addresiya
Kigali
startimes

Umuteramakofi wari umaze imikino 13 ataratsindwa n’umwe yakubiswe ingumi ata ubwenge arapfa[AMAFOTO]

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 25 July 2019 Yasuwe: 3041

Umuteramakofe w’Umurusiya witwa Maxim Dadashev wari wajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa Gatandatu ushize muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ngo abagwe ubwonko nyuma y’umukino yatsinzwemo akubiswe bikomeye, byaje kurangira apfuye.



Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Nyakanga 2019 n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya. Maxim Dadashev yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika azize ibikomere yagize mu mukino jyarugamba (combat) wamuhuje na Subriel Matias”, ibyatangajwe n’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya mu itangazo bashyize hanze baboneraho kwihanganisha umuryango we n’inshuti

Maxim Dadashev asize umugore n’umwana umwe w’imyaka ibiri. Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’umukino w’iteramakofe mu Burusiya yatangarije ibinyamakuru byo muri iki gihugu ko umurambo wa nyakwigendera ugomba koherezwa mu Burusiya ndetse n’umuryango we ukagenerwa ubufasha bw’amafaranga.

Uyu mukino wari wabereye ahitwa Oxon Hill (Maryland), aho uyu Dadashev yari ahanganye n’umunya-Porto Rico Subriel Matias mu cyiciro cya ’super-légers’, gusa umutoza wa Dadashev, umurusiya witwa James “Buddy” McGirt yasabye ko umukino wahagarara ubwo wari ugeze ku gace kawo ka 11 kubera uburyo umukinnyi yari yakubiswe bikomeye.

Hano yari yataye ubwenge kubera ingumi yarakubiswe

Dadashev bahimbaga “Mad Max”, yahise yerekezwa kwa muganga byigitaraganya ngo abagwe mu bwonko kuko yari yangijwe cyane n’ingumi yakubiswe bigatuma aviramo imbere.

Umutoza wamwongereraga imbaraga Donatas Janusevicius icyo gihe yatangarije ibinyamakuru byo muri Amerika ko Dadashev ’yari amerewe nabi cyane, ariko (…) byagiye ku murongo ndetse no kuvirirana byahagaze.

Mathias niwe wakubise Dadashev ingumi iramuzengereza

Dadashev yari afite imyaka 28 y’amavuko akaba yari ataratsindwa mu mirwano 13 aho 11 muri yo yayitsinze kuri KO (akanesha uwo bahanganye mbere y’uko umukino urangira) mbere y’uko ahura n’uyu witwa Matias wamutsinze bikanamuviramo urupfu.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    birababaje kbx nyagasani amwakire

    July 2019
  • chat_bubble gatare

    Sports zimwe,urugero Box,Karate na Judo,nubwo byitwa ko ari "ugukina",zituma abantu bagira ibibazo,birimo gupfa.Iyo umuntu agukubise IKOFE mu jisho,ku menyo,etc...ubwo koko biba ari ugukina?Imana itubuza Violence aho iva ikagera.Ndetse bible ivuga ko abantu bose bakora Violence izabakura mu isi ku munsi wa nyuma,kimwe n’abarwana,abicana,abiba,abasambana,etc...

    July 2019

Inzindi nkuru

Abraham Kellly wari umunyamabanga wa Rayon Sports yeguye ku mirimo...

Uwari Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Abraham Kelly wari umaze amezi...
28 May 2020 Yasuwe: 1013 0

Umuvugizi wa Rayon Sports yamaze kwegura ku mirimo ye

Umuvugizi w’ikipe ya Rayon Sports,Nkurunziza Jean Paul,washyizweho na...
27 May 2020 Yasuwe: 3153 0

Bruno Fernandes yavuze amagambo asingiza bikabije Cristiano Ronaldo...

Umunya Portugal, Bruno Fernandes ukinira ikipe ya Manchester United...
27 May 2020 Yasuwe: 1050 0

RIB igiye gukora iperereza ku bibazo bya ruswa no kunyereza umutungo...

Urwego rw’igihugu rw’ubugezacyaha[RIB], rugiye gutangira iperereza ku birego...
27 May 2020 Yasuwe: 1748 0

Akayabo Kiyovu Sports yahaye Kimenyi Yves agatera umugongo Rayon Sports...

Umunyezamu wa mbere w’ikipe y’igihugu,Amavubi,wari umaze umwaka mu ikipe ya...
27 May 2020 Yasuwe: 3571 1

Munyakazi Sadate na komite ye bahagaritswe ku mirimo yabo n’umuryango wa...

Umuryango wa Rayon Sports uhagarariwe na Bwana Ngarambe Charles ndetse...
25 May 2020 Yasuwe: 3068 0