skol
fortebet

Umutoza Arteta yabonye amanota 3 ya mbere muri Arsenal mu mukino abakinnyi be bitanze bikomeye

Yanditswe: Thursday 02, Jan 2020

Sponsored Ad

Umutoza mushya w’ikipe ya Arsenal Mikel Arteta yabonye amanota 3 ye ya mbere ku mukino wa 3 ari umutoza w’iyi kipe ubwo yatsindaga Manchester United ibitego 2-0 ku Bunani.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino waranzwe n’ishyaka ryinshi ry’abakinnyi ba Arsenal bari hejuru mu gushaka umupira ndetse no gusatira,Arteta yabonye amanota 3 ya mbere abifashijwemo na Nicolas Pepe ndetse na Sokratis.

Arsenal yaherukaga amanota 3 ubwo yatsindaga Westham mu kwezi gushize ariyo mpamvu abakinnyi baje bariye karungu bitendeka kuri Manchester United yari imaze iminsi ihagaze neza ndetse yanahabwaga amahirwe menshi mbere y’umukino.

Arsenal yari imaze igihe kinini ikina nabi ndetse itakaza umupira mu buryo budasobanutse ndetse ntinashyire imbaraga mu kuwushaka,yatangiye umukino irushwa na Manchester United ariko mu minota mike itangira kuwinjiramo neza.

Ku munota wa 8 w’umukino,Aubameyang yazamukanye umupira awuhereza Kolasinac nawe awuhindura mu rubuga rw’amahina ukora ku kugura kwa Daniel James bituma usanga Nicolas Pepe aho yari ahagaze awushyira mu nshundura.

Arsenal yakomeje gukina neza,abakinnyi bo hagati barimo Torreira na Xhaka bagerageza kwiharira umupira byatumye United itangira gukora amakosa menshi arimo ikosa rikomeye De Gea yakoze,ahereza umupira Pepe wateye mu izamu umupira ugarurwa n’igiti cy’izamu.

Ku munota wa 42 Arsenal yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Sokratis nyuma ya koloneri yatewe na Pepe,Lacazette ashyiraho umutwe,De Gea awukuramo wikubita ku mugongo wa Lindelof uhita usanga uyu myugariro w’Umugereki awushyira mu izamu.Igice cya mbere cyarangiye ari 2-0.

Igice cya kabiri cyaranzwe no gukina neza kwa Manchester United yagerageje kugumana umupira kurusha mu gice cya mbere,isatira izamu rya Arsenal ariko ba rutahizamu bayo barimo Martial na Lingard bari ku rwego rwo hasi cyane barayitenguha.

Manchester United itari ifite imbaraga nyinshi,ntabwo yabonye amahirwe menshi mu mukino nubwo yagerageje guhindura imikinire mu gice cya kabiri.

Nyuma yo gutsinda uyu mukino,Arsenal yari ku mwanya wa 13 ifite amanota 24 yahise izamuka ijya ku mwanya wa 10 n’amanota 27 mu gihe Manchester United iri ku mwanya wa 5 n’amanota 31.

Arteta agomba kwitegura gusura Crystal Palace kuwa Gatandatu saa 14:30 mu gihe Manchester United izakira Norwich saa 17:00 kuri uwo munsi.

Ku Bunani,Tottenham yatsinzwe na Southampton igitego 1-0,Chelsea inganya na Brighton 1-1 mu gihe Manchester City yatsinze bigoranye Everton 2-1.Leicester yatsinze Newcastle ibitego 3-0.







Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa