skol
fortebet

Umutoza Casa Mbungo mu nzira yo gusezera kuri AFC Leopards imaze amezi 5 itamuhemba

Yanditswe: Saturday 14, Dec 2019

Sponsored Ad

Umunyarwanda Cassa Mbungo watozaga ikipe ya AFC Leopards yo muri Kenya ndetse afitiwe icyizere n’ubuyobozi n’abafana,yamaze gutangaza ko agiye gusezera ku kazi kubera kudahembwa amezi 5 ashize.

Sponsored Ad

Cassa Mbungo wagiye muri Kenya muri Gashyantare uyu mwaka, agafasha AFC Leopards gusoza neza muri shampiyona,yongerewe amasezerano y’imyaka 3 atabashije kurangiza kuko ubukene bwa AFC Leopards bwatumye yegura.

Ubukene bwa AFC Leopards bwaturutse ku guhagarikwa kwa kompanyi icuruza imikino y’amahirwe SPORTPESA yahagaritswe na Leta bituma nayo ihagarika burundu amasezerano yari ifitanye n’amakipe menshi yo muri iki gihugu.

Kugenda kwa Sportpesa,kugururiye amarembo ubukene bukabije mu makipe menshi yo muri Kenya,bituma menshi atakaza abakinnyi bayo andi yirukanwa mu cyiciro cya mbere kubera kunanirwa kugera ku bibuga.

Nubwo abakinnyi barimo Habamahoro Vincent na Kayumba Soter bari bamaze igihe bavuye muri Kenya,Casa Mbungo we yakomeje guhanyanyaza ariko birangiye urugiye kera ruhinyuje intwari.

Umutoza Cassa Mbungo Andre yabwiye FunClub.rw dukesha iyi nkuru ko yamaze guha iyi kipe iminsi 15, agatandukana nayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa