skol
fortebet

Umutoza mushya wa PSG yahishuye umukinnyi ukomeye yifuza

Yanditswe: Saturday 26, Dec 2020

Sponsored Ad

Umutoza mushya wa Paris Saint-Germain witwa Mauricio Pochettino biravugwa ko yamaze gusaba ubuyobozi bwe ko bugura kizigenza Lionel Messi mu mpeshyi kugira ngo yongere gukinana na Neymar Jr.

Sponsored Ad

Umunya Argentina,Mauricio Pochettino wari umaze umwaka urenga nta kazi afite,amakuru aravuga ko yamaze kumvikana na PSG ndetse agiye kuyitoza asimbuye Thomas Tuchel wirukanwe.

Uyu mutoza arashaka gutwara ibikombe birimo UEFA Champions League ariyo mpamvu yasabye ko ubuyobozi bwagura kizigenza Messi ngo aze kumufasha kugera ku ntego.

Messi arifuza kuva muri FC Barcelona mu mpera z’uyu mwaka w’imikino cyane ko amasezerano ye azaba yarangiye.

Amakuru avuga ko Messi yamaze kubwira FC Barcelona ko atazongera amasezerano mashya ariyo mpamvu amakipe arimo na PSG yatangiye kureba uko yamugura.

Pochettino uvuka mu gihugu kimwe na Messi arahabwa amahirwe menshi yo kuba yamwumvisha ko yaza muri PSG agatera umugongo andi makipe amwifuza arimo Manchester City na Inter Milan.

Ibi kandi bizaterwa ahanini n’umubano Messi afitanye n’abakinnyi bo muri PSG barimo Neymar Jr na Angel Di Maria.

Neymar Jr aherutse gutangaza ko ataje muri PSG gukina Europa League ndetse ashimangira ko yifuza kongera gukinana na Messi ndetse atari kera ari mu mwaka w’imikino utaha.

Neymar Jr yagize ati “Icyo nshaka n’ukongera gukinana na Messi.Kongera kwishimira guhurira mu kibuga nawe.Ashobora gukina mu mwanya wanjye.Nta kibazo yagira ndabizi.Ndashaka kongera gukinana nawe kandi ndabizi umwaka utaha tuzabikora.”

Messi ntiyishimiye uko ikipe ya FC Barcelona yagiye yiyubaka mu myaka mike ishize ndetse nta kabuza ko n’ubu atishimye kuko FC Barcelona idatanga icyizere muri La Liga ndetse no muri Champions League ko yatwara iki gikombe.

Ikipe ya PSG yageze ku mukino wa nyuma wa Champions League ubushize itsindwa na Bayern Munich igitego 1-0 ariyo mpamvu benshi bashobora kwemeza ko Messi ashobora kuyerekezamo gufatanya na Neymar na Mbappe bagatwara iki gikombe.


Messi arifuzwa cyane n’ikipe ya PSG kugira ngo yongere gukinana na Neymar Jr

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa