skol
fortebet

Umutoza mushya wa Rayon Sports yavuze ibyo agiye guhindura

Yanditswe: Monday 23, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umunya – Mexique, Javier Martinez umutoza mushya w’ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko agiye gukora impinduka zidasanzwe mu ikipe nubwo urwego yayisanzweho atari rubi..

Sponsored Ad

Uyu mutoza yerekanwe tariki ya 21 Nzeri 2019, i Ngoma aho iyi kipe iri gukorera umwiherero mbere ya shampiona, uyu mutoza akaba azatoza Rayon Sports igihe kingana n’umwaka umwe.

Aho ingoma yasanze ikipe ifitanye umukino wa gicuti na Etoile del’Est aho umukino warangiye Rayon Sports itsinze 3-1.

Nyuma y’uyu mukino, yatangaje ko yasanze ikipe ari nziza ariko na none ngo hari impinduka agiye gukora.

Yagize ati” Ikipe nayibonye, bari ku rwego rwiza ariko na none hagomba kubamo impinduka kubera ko dufite abakinnyi beza ariko hari abadahari bagera kuri 6 bari mu ikipe y’igihugu, bameze neza ariko hari utundi tuntu tugomba kwibandaho mu myitozo yacu ariko muri rusange ikipe imeze neza.”

Yakomeje avuga ko adatewe ubwoba n’igitutu abafana bashobora kumushyiraho cyo gushaka intsinzi kuko abizi neza ko ikipe ikomeye kugira ngo ugire icyo ugeraho bisaba ibintu byinshi, rero ngo ariteguye kuko atari ubwa mbere yaba atoje ikipe ifite abafana benshi.

Rayon Sports yarimaze iminsi nta mutoza mukuru ifite ufatanya na Kirasa Alain wakoraga nk’umutoza wungirije waje muri iyi kipe avuye muri Kiyovu Sports.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa