skol
fortebet

Umutoza ugiye kuza mu ikipe ya Rayon Sports yatangiye kunuganugwa

Yanditswe: Tuesday 17, Sep 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Rayon Sports ikeneye umutoza usimbura Robertinho umaze amezi make atandukanye nayo,iri mu biganiro n’abatoza benshi ariko uhabwa amahirwe menshi yo kuyigarukamo n’Umubiligi w’umurwanashyaka witwa Luc Eymael wayiherukagamo mu mwaka wa 2014.

Sponsored Ad

Luc Eymael w’imyaka 59 yibukwa cyane ukuntu yageze mu Rwanda muri 2013 asimbuye umutoza Didier Gomez da Rosa agakora akazi kenshi karimo gukina umukino mwiza urimo ishyaka,kuzamura abakinnyi bato ndetse yanatumye Rayon Sports iba ikipe itinyitse.

Nubwo bivugwa ko uyu mutoza ahanganye nundi ukomoka muri Portugal,abayobozi ba Rayon Sports barifuza Luc Eymael nubwo ari kubaca umushahara uhanitse w’ibihumbi 6000 by’amadolari ya USA.

Luc Eymael wageze muri Rayon Sports bwa mbere muri Mutarama 2014, yahawe amasezerano y’amezi 6 ndetse ahabwa umushahara w’ibihumbi 4000 by’amadolari yanganaga na zisaga 3 FRW gusa amasezerano ye yarangiye nabi kuko yahagaritswe imikino 8 n’ihazabu y’ibihumbi 200 FRW na FERWAFA nyuma yo gushinjwa kugira uruhare mu mvururu zabaye muri Mata 2014 mu mukino wahuje Rayon Sports na AS Kigali.

Mu minsi mike nibwo haratangazwa umutoza mushya wa Rayon Sports ugomba kuyifasha gutegura shampiyona y’umwaka utaha izatangira kuwa 04 Ukwakira 2019.

Luc Eymael aravugwa kandi mu ikipe ya Amazulu FC yirukanye umutoza wayo Cavin Dennis Johnson gusa Abanyafurika y’Epfo banga uyu Mubiligi kubera imyitwarire idahwitse.

Luc Eymael yatoje amakipe akomeye muri Afurika arimo Free state stars na Polokwane City zo muri Afurika y’Epfo, AS Vita Club ya RDC, Missile FC yo muri Gabon, MC Oran yo muri Algeria na AFC Leopards yo muri Kenya.



Luc Eymael ashobora kugaruka muri Rayon Sports

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa