Umutoza ugomba gusimbura Maurizio Sarri muri Chelsea yamaze kumenyekana
Yanditswe: Tuesday 11, Jun 2019
Ikipe ya Chelsea yamaze kwemerera uwari umutoza wayo Maurizio Sarri kwerekeza mu ikipe ya Juventus nyuma y’umwaka umwe bari bamaranye,aho azasimburwa n’umutoza w’umunya Espagne Rafa Benitez.
Nyuma y’umwaka umwe yari amaze mu ikipe ya Chelsea FC,Maurizio Sarri yamaze gusaba kuyivamo akerekeza muri Juventus yamusabye ko yajya gusimbura Max Allegri iheruka kwirukanwa kubera kubura igikombe cya UEFA Champions League.
Rafa Benitez wari usanzwe atoza ikipe ya Newcastle,yanze kuyongerera amasezerano ariyo mpamvu ikipe ya Chelsea yongeye kumutekerezaho kugira ngo ayitoze.
Ikinyamakuru cyitwa Tuttosport cyatangaje ko Rafa Benitez watoje ikipe ya Chelsea mu mwaka wa 2012-2013 ari kuganira nayo kugira ngo ayigarukemo.
Ubwo Benitez yahabwaga akazi ko gutoza Chelsea muri 2012, abafana bayo baramwanze bakajya bamukomera kubera ahanini ukuntu yayivugaga nabi ubwo yari umutoza wa Liverpool.
Rafa Benitez yitwaye neza mu ikipe ya Chelsea nubwo atakundwaga n’abafana bayo mu mwaka umwe w’imikino yamazemo,ayifasha kwegukana igikombe cya UEFA Europa League.
Hari amakuru avuga ko Chelsea FC yifuza kugarura umutoza Jose Mourinho ngo ayitoza ku nshuro ya 3 gusa kubera uko amaze iminsi yitwara nabi byatumye ubuyobozi bwayo buhitamo kuganiriza Rafa Benitez.
Rafa Benitez ashobora kugaruka mu ikipe ya Chelsea mu mwaka w’imikino utaha
Ibitekerezo
Mwatubedhye sibyo