skol
fortebet

Umutoza w’ikipe ya KMC yagize icyo avuga kuri Migi wirukanwe muri APR FC bakamugura

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

skol

Ni nyuma yaho ikipe ya APR FC ikoze ibidasanzwe ikirukana abakinnyi bayo 16 barimo na Kapiteni wari Mugiraneza Jean Bptiste uzwi nka Migi, gusa uyu mukinnyi yaje kwerekeza muri Tanzania mu ikipe ya KMC aho umutoza wayo yamukunze kuva kera.

Sponsored Ad

Ibi umutoza wa KMC Mayanja Jackosn nyuma y’umukino wahuje ikipe ya KMC yo muri Tanzania na Rayon Sports wabereye kuri Sitade ya Kigali aho ikipe ya KMC yatsinze Rayon Sport 1-0, ariko iyi kipe iza gusezererwa nyuma y’uko yari iri ku mwanya wa gatatu n’amanota ane irushwa na Rayon Sports amanota abiri.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa KMC yavuze ukuntu yabonye iri rushanwa ndetse niba koko ariwe wafashe icyemezo cyo kwigurira uwahoze ari kapiteni wa APR Mugiraneza Jean Baptiste Migi aho yavuze ko na mbere yari amuzi akina muri La Jeunnese kandi akaba ari umwe mu bakinnyi beza bakina hagati.

Mayanja avuga ko Migi amuzi kuva kera ari umukinnyi mwiza cyane Mayanja yakomeje agira ati:” Navuga ko iri rushanwa ryamfashije abakinnyi 20 bose nazanye mu Rwanda dusubiyeyo byibura buri mukinnyi wese abashije gugera mu kibuga. Ni irushanwa kandi twungukiyemo undi mukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste, navuga ko ari umukinnyi mwiza, ni njyewe wafashe icyemezo cyo kuba namugura ntabwo ari ubuyobozi. Migi muzi kera agikinira La Jeunesse".

Ibitekerezo

  • Ntacyo atwaye!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa