skol
fortebet

Umutoza w’umunyabigwi agiye guhabwa akazi ko gutoza ikipe ya Rayon Sports [AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 18, Aug 2019

Sponsored Ad

Amakuru aravuga ko mu cyumweru gitaha ikipe ya Rayon Sports izatangaza ko umutoza ukomeye wo mu gihugu cya Ghana witwa Charles Kwablan Akunnor [CK Akonnor] ariwe ugomba gusimbura Roberto Oliveira Goncalves do Carmo uzwi nka Robertinho.

Sponsored Ad

CK Akonnor wahoze atoza ikipe ya Asante Kotoko niwe ushobora gusimbura Robertinho mu masaha ari imbere kuko ngo azagera I Kigali ku munsi w’ejo taliki ya 19 Kanama uyu mwaka.

Ibinyamakuru byo muri Ghana birimo Sahara Football na Ghana Web byatangaje ko ikipe ya Rayon Sports yifuza gutangaza uyu mutoza mbere y’umukino wo kwihyura wa Al Hilal kugira ngo atangire kwiga ikipe hakiri kare ariyo mpamvu kuri uyu wa mbere araza mu biganiro i kigali.

CK Akonnor w’imyaka 45 ntabwo ari izina ryoroshye mu mupira w’amaguru muri Ghana kuko yakiniye amakipe atandukanye n’ikipe y’igihugu ya Ghana yabereye kapiteni ndetse anatoza amakipe atandukanye arimo Hearts of Oak, Ashanti Gold SC, Dreams FC, and Eleven Wise FC.

Mu mwaka w’imikino ushize [2018/2019] Charles Kwabla Akonnor yagejeje ikipe ya Asante Kotoko mu matsinda ya CAF Confederations Cup ndetse ayihesha igikombe cy’igihugu cyitwa Special Competition Cup.

CK Akunnor yahisemo gusezera mu ikipe ya Asante Kotoko kubera ko yamukuye ku kazi ko kuba umutoza mukuru imugira umuyobozi wa tekinike.


CK Akonnor aragera i kigali kuri uyu wa mbere nkuko ibinyamakuru byo muri Ghana bibitangaza

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa