skol
fortebet

Umutoza wa APR FC yabwiye amagambo akomeye abafana bayo bamaze iminsi basaba ko yirukanwa

Yanditswe: Friday 31, May 2019

Sponsored Ad

Umutoza Zlatko krmpotic yabwiye abakunzi ba APR FC batamukunda ko nawe atabakunda ndetse ngo azubahiriza amasezerano y’umwaka umwe yasinyanye n’ubuyobozi bwa APR FC kuko ngo aribwo bwamuhaye akazi atari abafana.

Sponsored Ad

Mu kiganiro kirekire umutoza Zlatko Krmpotic yahaye Radio na TV10,yayibwiye ko abanye neza n’abakinnyi ndetse n’abayobozi be ndetse ngo abafana ba APR FC batamukunda nabo ngo ntabwo abakunda.

Yagize ati “Muranenga cyane.Ikindi gikomeye ni uko munenga mukagerekaho urwango rukomeye.Ngenda numva amagambo menshi ageretseho urwango rwinshi cyane.Reka mbisabire,ndasaba ubufasha bwanyu, ndi hano njyenyine.Abantu baranyanze nkigera hano,sinzi impamvu.Ni igihe twari dufite amanota menshi dutsinda baranyanze.

Nta butumwa njye naha abakunzi ba APR,utankunda nanjye simukunda.Ikindi bamenye ko nfitanye amasezerano y’umwaka na APR FC.Njeywe nkora akazi kanjye neza buri munsi,naho umubano wanjye n’abayobozi umeze neza.Nta kibazo mfitanye n’abakinnyi.”

Zlatko wasabiwe n’abafana ba APR FC kwirukanwa yavuze ko ibiri kumubaho ari ibisanzwe ndetse ngo abakinnyi ba APR FC batakaje igikombe kubera ko batsinzwe na Rayon Sports.

Zlatko yavuze ko akora akazi ke neza ndetse ari gutegura APR FC ngo ijye mu bihe byiza,bizayifashe kwegukana igikombe cy’Amahoro.


Zlatko yabwiye abafana ba APR FC bamwanga ko nawe atabakunda

Ibitekerezo

  • COACHT KABISSA IBYAVUGA NIBYO APR IFITE ABA FANNA BAMEZE NKA BASAZI MULISSA MWARAMUTUTSE BIHAGIJE .MUMENYE KO MURI MUNSI YUBUYOBOZI.THX

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa