skol
fortebet

Umutoza wa Arsenal yasekeje abafana bayo bakomeje gusaba ko yirukanwa

Yanditswe: Friday 29, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal yasekeje benshi kubera ibyo yatangaje nyuma yo gutsindwa na Eintracht Frankfurt mu mukino wa 5 wo mu matsinda ya UEFA Europa League,ko ikipe ye yazamuye urwego rw’imikinire.

Sponsored Ad

Unai Emery umaze imikino 7 yikurikiranya,yabwiye abanyamakuru ko muri uyu mukino Arsenal yakinnye neza cyane ndetse abakinnyi be bazamuye urwego kandi ikipe yatsinzwe.

Aganira na BT Sport,Unai Yagize ati “Meze neza kandi ndavugisha ukuri ko twatsinzwe n’ikipe ikomeye.Twazamuye urwego ugereranyije n’umukino duheruka gukina.Turacyari aba mbere ndetse dufite amahirwe menshi yo kwerekeza mu kindi kiciro gusa twabuze amahirwe uyu munsi.

Arsenal ntiyashoboye gutera ishoti na rimwe rigana mu izamu mu gice cya kabiri cy’umukino kandi yari ifte ba rutahizamu barimo na Aubameyang watsinze igitego kimwe rukumbi Arsenal yabonye.

Unai Emery yavuze ko mu gice cya mbere babonye amahirwe menshi ntibayakoreshe gusa ngo ikipe ye yakinnye neza.

Abafana ba Arsenal baje bafite inzandiko nyinshi zanditseho ngo “Emery Out” mu gihe abandi bigaragambije banga kuza kureba uyu mukino.

Umutoza Unai Emery yongeye gusubiza Arsenal mu bihe bibi kuko yaherukaga kumara imikino 7 idatsinda mu mwaka wa 1992.

Biravugwa ko nyuma yo gutsindwa na Eintracht Frankfurt 2-1 ku kibuga cya Emirates cyarimo imyanya myinshi irimo ubusa, abayobozi bakuru ba Arsenal babyukiye mu nama y’igitaraganya yo kwiga ku mutoza Unani Emery n’ahazaza h’ikipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa