skol
fortebet

Umutoza wa Arsenal yavuze impamvu itangaje yatumye adakinisha Mesut Ozil muri Europa League

Yanditswe: Friday 04, Oct 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Arsenal,Unai Emery utameranye neza na Mesut Ozil yatangaje ko impamvu atakoresheje uyu munya Turkia mu mukino ikipe ye yanyagiyemo Standard Liege ibitego 4-0 ari uko ngo abakinnyi bose yatoranyije bamurusha.

Sponsored Ad

Mesut Ozil uhembwa amafaranga menshi kurusha abandi bose mu mateka y’iyi kie ya Arsenal,amaze igihe kinini adakina kubera umubano mubi afitanye n’umutoza Unai Emery wavuze ko abakinnyi yaraye akoresheje ku mukino wa Standard Liege bahagaze neza kumurusha.

Unai yabwiye abanyamakuru ko Ozil atari ku rwego rwo gukina umukino wa Standard Liege baraye batsinze ibitego 4-0 muri Europa League ndetse ko abakinnyi yatoranyije aribo bari bakwiriye.

Yagize ati “Buri gihe mba ntekereza uko natoranya abakinnyi bari ku rwego rwo hejuru kuri buri mukino ngo badufashe.Iyo nafashe umwanzuro wo kudashyira Ozil mu bakinnyi ngomba kwifashisha nuko abo mba natoranyije baba bari ku rwego rwo hejuru kumurusha.

Ku munsi w’ejo dufite imyitozo n’abakinnyi batigeze bakina ariyo mpamvu akwiriye gukora cyane.Ku cyumweru dufite undi mukino kandi tuzatoranya abakinnyi bakomeye.

Amakuru avuga ko umutoza wa Arsenal yifuza kurekura Ozil mu kwezi kwa Mbere ahanini bitewe n’akayabo k’ibihumbi 350 by’amapawundi ahembwa, ariyo mpamvu yamwimye umwanya wo gukina ndetse ntabwo akimushyira mu bakinnyi 18 iyi kipe ikoresha.

Abakinnyi baraye batsindiye Arsenal mu ijoro ryakeye,barimo Gabriel Martinelli watsinze bibiri, Joe Willock na Dani Ceballos.


Mesut Ozil ntameranye neza n’umutoza Unai Emery

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa