skol
fortebet

Umutoza wa FC Barcelona yarakariye cyane Angel di Maria kubera ibyo yatangaje kuri Messi

Yanditswe: Thursday 04, Feb 2021

Sponsored Ad

Umutoza wa FC Barcelona,Ronald Koeman yarakariye umukinnyi wa PSG witwa Angel di Maria,kubera ukuntu yahishuye ko agiye kongera amasezerano kugira ngo azakinane na Lionel Messi I Paris.

Sponsored Ad

Messi amaze iminsi avugwa cyane mu ikipe ya PSG aho bivugwa ko nawe ashaka kongera gukinana na Neymar Jr babanye imyaka isaga ine mu ikipe ya FC Barcelona.

Umutoza Koeman ukomeje kugaragaza ko ari hejuru mu mitoreze,yarakajwe cyane n’aya magambo ya di Maria yise agasuzuguro nyuma y’uko uyu mugabo avuze ko umwaka utaha ashobora kuzakinana na Messi.

Angel di Maria yabwiye TyC Sports ati “Mpora mfite inzozi zo gukina mu ikipe imwe na Messi.Igihe cyose duhuriye muri Argentina mba mbona ari gito cyane.

Mpora nifuza gukinana nawe nkamubona iruhande rwanjye buri munsi.Nigeze kugira amahirwe rimwe yo kwerekeza muri FC Barcelona,ariko ntibyakunze.

Byashobokaga ko hari hakiri amahirwe ariko amasezerano yanjye hano ararangiye.Ntabwo nzi ibizaba ariko nabikunda.Mbyazanshimisha.

Nagize amahirwe yo gukinana na Cristiano Ronaldo, Neymar, Kylian Mbappe.Nkinanye na Leo…nasezera umupira nishimye.”

Umutoza Ronald Koeman akimara kumva aya magambo ya Angel di Maria yagize ati “Kuri njye mbona ari agasuzuguro.Ni ugusuzugura kuvuga ku mukinnyi ugikinira FC Barcelona.

Ntabwo ari byiza by’umwihariko mbere y’umukino wa Champions League dufitanye na PSG."

Di Maria asanzwe ari inshuti magara ya Lionel Messi gusa yifuza gukinana nawe mu ikipe imwe nubwo bahurira mu ikipe y’igihugu imwe ya Argentina.

Aba bombi bari kurangiza amasezerano yabo mu makipe bakinira ubu aho azarangira mu mpeshyi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa