skol
fortebet

Umutoza wa Manchester United yasabye Paul Pogba kumukorera ikintu kimwe cy’ingenzi

Yanditswe: Saturday 20, Jun 2020

Sponsored Ad

Umutoza wa Manchester United,Ole Gunnar Solskjaer,yasabye kizigenza we Paul Pogba kuba umuyobozi mu kibuga muri iyi kipe nkuko abikora mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa.

Sponsored Ad

Pogba n’umwe mu bakinnyi bagize uruhare runini mu gutuma Ubufaransa butwara igikombe cy’isi cya 2018 ariko ubushake yari afite muri iri rushanwa no kuyobora bagenzi be ntabwo abigaragaza muri Manchester United ariyo mpamvu umutoza we yamusabye kubimukorera.

Pogba wabanje ku ntebe y’abasimbura mu mukino United yaraye inganyijemo na Tottenham igitego 1-1,yongeye kwerekana ko ari umukinnyi iyi kipe ikeneye nyuma yo gukora impinduka ubwo yasimburaga.

Mbere y’uyu mukino,Ole yari yabwiye abanyamakuru ati “yatwaye igikombe cy’isi turashaka ko uko yari ayoboye ikipe y’Ubufaransa yabikora no muri United.
N’umwe mu bakinnyi beza ku isi kandi twizeye ko icyo kintu azakiduha vuba.”

Pogba w’imyaka 27 ntiyahiriwe n’imikino ya mbere ya Coronavirus,kuko yagiye imvune nyinshi zikamubuza kwigaragaza muri iyi kipe ikomeye mu Bwongereza.

Umutoza Ole yavuze ko Pogba yagowe n’uyu mwaka w’imikino kubera imvune yagize ariko ubu ameze neza.

Yagize ati “Nibyo koko uyu mwaka yahuye n’imvune nyinshi ariko ubu ndabona ahagaze neza cyane ndetse ari kwitoza.Yiteguye kwerekana ko akiri umukinnyi ukomeye.Icyo nshaka kuri Paul no kuri bagenzi be n’ugutanga ibyo bafite byose.”

Uretse Pogba,Manchester United ifite abakinnyi benshi hagati barimo Fred, Scott McTominay, Nemanja Matic na Bruno Fernandes bose bakeneye umwanya wo gukina.

United yaraye ibonye inota rimwe mu mukino yari yasuyemo Tottenham aho yinjijwe hakiri kare igitego na Steven Bergwijn ku munota wa 27 hanyuma icyishyura ku munota wa 81 ibifashijwemo na Bruno Fernandes kuri penaliti yakorewe kuri Paul Pogba.

Ibitekerezo

  • nibyiza kbx abaye atanga umusanzuwe nkuko yabikoze mu bufransa 2018 abikoze no mr united byababyiza kurushaho

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa