skol
fortebet

Umutoza wa Marines FC yahaye ubutumwa butangaje Rayon Sports nyuma yo gutsinda Etincelles FC

Yanditswe: Saturday 02, Nov 2019

Sponsored Ad

Marines FC yatsinze Etincelles igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa karindwi wa Shampiyona bituma umutoza wungirije wayo atumira abafana ba Rayon Sports kuzaza ku bwinshi biteguye kwihera ijisho umukino wo hasi azabatera.

Sponsored Ad

Marine Fc yatsinze iki gitego ku munota wa 58 w’umukino gitsinzwe na Ishimwe Blaise kuri Coup Franc.

Umutoza wa Etincelles,Seninga Innocent yavuze ko gutsindwa kwe byatewe n’uburwayi butunguranye bw’abakinnyi be barimo Guillain n’umugande Patrick.

Umutoza wungirije wa Marines, Nshimiyimana Hamdun, yavuze ko batsinze Etincelles FC babifashijwemo n’umukino wo hasi basigaye bakina ndetse aburira Rayon Sports bazahura ko igomba kwitegura gukubitwa uyu mupira

Ati” Ibanga twateguye ni ukutagendera ku mukino wa Etincelles wo hejuru dutegura umupira wo hasi. Ndasaba abakunzi ba Rayon Sports kuzaza ari benshi kuko tuzabereka umukino mwiza wo hasi.”

Kumunsi wa munani wa Shampiyona uzakinwa mu cyumweru gitaha, Marines FC izakirwa na Rayon Sports ku wa Gatatu mu gihe Etincelles FC izakirwa na AS Muhanga ku wa Kabiri.

Marines FC yagize amanota amanota umunani ku mwanya wa munani mu gihe Etincelles FC yagumye ku mwanya wa gatanu ifite amanota 11.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa