skol
fortebet

Umutoza wa Mukura VS yababajwe n’uko Mashami atahamagaye umukinnyi n’umwe mu ikipe ye

Yanditswe: Thursday 07, Nov 2019

Sponsored Ad

Umutoza wa Mukura VS Tony Hernandez yababajwe nuko umutoza w’ikipe y’igihugu yahamagaye abakinnyi bakina mu makipe yo mu mujyi wa Kigali ntagire n’umwe wo muri Mukura VS ahamagara kandi ngo abona abo yahamagaye ntacyo babarusha.

Sponsored Ad

Ibi uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kunyagira AS Kigali ibitego 3-1 aho yavuze ko atiyumvisha ukuntu muri iyi kipe yanyagiye hahamagawemo abakinnyi 3 ariko mu ikipe ye ntihagire n’umwe uhamagarwa mu Mavubi.

Yagize ati "Bahamagaye abakinnyi b’i Kigali gusa,ntibashobora no kujya mu ntara.Nka hano i Huye dufite abakinnyi bari ku rwego rwakina mu ikipe y’igihugu,bahanganye na Rayon Sports,APR FC,AS Kigali n’izindi kipe zose zikomeye muri iki gihugu.

Ndasaba muhe Mukura VS agaciro,nababajwe bikomeye no kuba nta mukinnyi byibura n’umwe wahamagawe mu ikipe y’igihugu avuye muri Mukura VS.Hari abakinnyi 3 ba AS Kigali bahamagawe ariko murabibonye turakinnye kandi turayitsinze ariko nababaye maze kubona urutonde rw’abahamagawe.Mumbabarire kuvuga gutya,simbona icyo barusha abakinnyi banjye. Ndasaba guha agaciro Mukura VS.

Tony yababajwe nuko bamwe mu bakinnyi be barimo Ndizeye Innocent watowe n’abafana ba Mukura VS nk’umukinnyi w’ukwezi na Iradukunda Jean Bertrand uhagaze neza cyane nyuma yo kuva mu mvune.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo Mashami Vincent yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 27 azakoresha mu gushaka itike yo kwerekeza muri CAN 2021 barimo 11 bakina hanze y’u Rwanda n’abandi bakina mu makipe y’i Kigali gusa.

Amavubi azakina na Mozambique tariki ya 14 Ugushyingo kuri Zimpeto Stadium i Maputo, ahite agaruka mu Rwanda gukina na Cameroon nyuma y’iminsi 3 tariki ya 17 Ugushyingo i Nyamirambo.


Tony yababajwe nuko nta mukinnyi wa Mukura VS wahamagawe mu Mavubi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa