skol
fortebet

Umutoza wa PSG yibasiye bikomeye Saint Etienne kubera ibyo kapiteni wayo yakoreye Kylian Mbappe

Yanditswe: Saturday 25, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umutoza wa PSG,Thomas Tuchel,yarakajwe cyane nibyo kapiteni wa Saint Etienne Loic Perrin yakoreye rutahizamu we Kylian Mbappe mu mukino wa nyuma w’igikombe cy’igihugu baraye batwaye.

Sponsored Ad

PSG yaraye itwaye igikombe cy’igihugu itsinze Saint Etienne igitego 1-0 cya Neymar Jr ariko iyi kipe yasigaranye agahinda ko gutakaza rutahizamu wayo Kylian Mbappe wavunitse habura iminsi mike ngo bakine ¼ cya UEFA Champions League na Atalanta.

Umutoza Tuchel yavuze ko ikosa rikomeye Perrin yakoreye Mbappe ritari rikwiriye nubwo byamuviriyemo kubona ikarita itukura.

Yagize ati “Twatsinze ku mukino wa nyuma,nicyo kintu cy’ingenzi gusa dufite byinshi byo gukosora.

Uyu mwaka dukinnye na Saint Etienne 3 ariko buri gihe bahabwa ikarita y’umutuku.Izi karita zose ziboneka mbere y’iminota 30 ntabwo ari mu minota ya nyuma ngo tuvuge ko baba bananiwe.Byatangiye ari Neymar Jr birangira bavunye Mbappe.Ibi ntabwo mbyumva.”

Mbappe wahise ahabwa imbago nyuma yo gusohorwa mu kibuga n’umuserebeko yatewe na Loic Perrin yabwiwe inkuru nziza ko akagombambari ke katangiritse gusa yasohotse mu kibuga ari kurira bitera ubwoba benshi ko yavunitse bikomeye.

Umutoza Tuchel yabwiye abanyamakuru ko atazi igihe uyu mukinnyi we ashobora kumara mu mvune gusa abaganga ba PSG bemeje ko arakorerwa isuzuma kugira ngo harebwe ko nta kindi kibazo gikabije yagize.



PSG yongeye kwikubira ibikombe byose byo mu Bufaransa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa