skol
fortebet

Umutoza wa Rayon Sports yamaze kugera mu Rwanda hatangazwa igihe azerekerwa abakinnyi

Yanditswe: Thursday 19, Sep 2019

Sponsored Ad

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwamaze kubona umutoza mushya wo gusimbura Robertinho ndetse ku munsi w’ejo azerekwa abakinnyi n’abafana bazaba bari kuri stade y’I Ngoma iyi kipe iri gukoreraho umwiherero uzamara iminsi 11.

Sponsored Ad

Nkuko umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul,yabitangaje mu kiganiro Rayon Time,uyu mutoza utavuzwe amazina yamaze kugera mu Rwanda ndetse ngo azerekwa abakinnyi kuri uyu wa Gatanu I Ngoma.

Nkurunziza yagize ati “Ejo nibwo umutoza mukuru wavuye ku mugabane w’I Burayi azava I Kigali akerekeza I Ngoma kwerekwa abakinnyi.Twasanze Murera atari ikipe yo gutozwa n’abirabura.”

Amakuru aravuga ko uyu mutoza bivugwa ko amaze iminsi 3 mu Rwanda kuko yahageze ku wa Mbere w’iki cyumweru.

Umutoza wa Rayon Sports azatangarizwa kuri stade ya Ngoma nubwo ikipe ya Rayon Sports yakoreraga imyitozo muri IPRC Ngoma.

Nkurunziza yavuze ko uyu mutoza azerekanwa kuri uyu wa Gatanu taliki ya 20 Nzeri 2019 saa cyenda, kuko ngo mu gitondo gahunda izakomeza nkuko bisanzwe aho bazakora ijyanye no kubongerera ingufu nimugoroba hakorwe iyo gukora ku mupira.

Abazkinnyi barimo Mugheni Fabrice bamaze kwiyunga na bagenzi babo ku buryo Rayon Sports izakina umukino wa Super Cup na AS Kigali abakinnyi bose buzuye.

Ibitekerezo

  • Twasanze Murera atari ikipe yo gutozwa n’abirabura.”
    HHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHHaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaahaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaaa

    Kuri club si ikibazo kuri jye, uwayitoza wese ! Ariko Amavubi byari bikwiye kuziririzwa gutozwa n’utari UMUNYARWANDA

    Rayon Sports irakaze ntabwo Jean Paul NKURUNZIZA abeshya kbs

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa