Umutoza wa Tottenham yatangaje ubuzima bubabaje yabayemo nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa Champions League
Yanditswe: Tuesday 30, Jul 2019
Umutoza wa Tottenham, Mauricio Pochettino,yatangaje ko nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League na Liverpool ibitego 2-0,yamaze iminsi 10 aba mu nzu adasohoka hanze.
Uyu mutoza wari ukoze amateka yo kugeza Tottenham ku mukino wa nyuma,yavuze ko yananiwe kwakira gutsindirwa ku mukino wa nyuma ariyo mpamvu yagiye iwe yifungirana mu nzu amara iminsi 10 adasohoka.
Yagize ati “Byari bigoye.Twagize ibihe byiza mbere y’umukino wa nyuma.Ibyumweru 3 twamaze twitegura byari byiza ariko ntabwo twakiriye uko twatakaje umukino.
Nifuzaga guhita njya mu rugo.Nafashe gari ya moshi iva Madrid yerekeza i Barcelona ku munsi wakurikiyeho.Namaze iminsi 10 mu nzu ntifuza kugera hanze.Imbaraga twashyizemo ngo tugere ku mukino wa nyuma zari zitangaje.”
Tottenham yarangije ku mwanya wa 4 muri Premier League yashize,iri mu Budage aho yagiye kwitegura igikombe cya Audi Cup izahuramo na Bayern ndetse na Real Madrid.
Pochettino yavuze ko nyuma yo gutsindirwa kuri Final na Liverpool yamaze iminsi 10 yifungiranye mu nzu
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *