skol
fortebet

Umutoza wungirije wa APR FC yatandukanye nayo asubira iwabo [AMAFOTO]

Yanditswe: Saturday 18, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Gatandatu Tariki 18 Nyakanga 2020 nibwo uwari umutoza wungirije wa APR FC witwa Nabyl Bekraoui wari unashinzwe kongerara abakinnyi Imbaraga, yasubiye iwabo mu gihugu cya Maroc, nyuma yo gusoza amasezerano ye y’umwaka umwe bari bafitanye.

Sponsored Ad

Nubwo mu minsi ishize APR FC yahakanye no gutandukana n’uyu mutoza,amafoto yamugaragaje afite igikapu yerekeza ku kibuga cy’indege aho bymezwa ko yasubiye iwabo atazakomezanya n’iyi kipe umwaka utaha.

Nkuko urubuga rwa APR FC rwabitangaje,uyu mutoza Nabyl akaba yashimiye ubuyobozi, abatoza, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC mbere y’uko yurira rutemikirere yerekeza iwabo muri Maroc mu gihugu cy’amavuko.

Ati: “Ndagira ngo mfate uyu mwanya nshimire cyane byimazeyo umuryango mugari wa APR FC yaba ubuyobozi, abatoza twakoranye mu gihe cy’umwaka wose, abakinnyi ndetse n’abakunzi ba APR FC ni ukuri twabanye neza cyane kurusha uko nabitekerezaga ubwo nazaga gukorera mu Rwanda, nagira ngo mbashimire cyane ubumuntu bangaragarije muri iki gihe cyose maze mu ikipe nziza cyane ya APR FC.”

Umutoza Nabyl Berkaoui akaba yari mu itsinda ry’abatoza bafashije APR FC kwegukana igikombe cy’mikino ya gisirikare 2019, igikombe cy’intwari 2020 ndetse n’igikombe cya shampiyona 2020 idatsinzwe umukino n’umwe.

Tariki 02 Nyakanga 2019, nibwo abatoza bashya batatu bayobowe n’umukuru Mohammed Adil Erradi, uwari umwungiriza we Nabyl Bekraoui ndetse n’uw’abanyezamu Mugabo Alex, beretswe itangazamakuru ku mugaragaro nk’abatoza bashya b’ikipe y’ingabo z’igihugu.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa