skol
fortebet

Perezida wa Mukura VS yatanze inkunga ya toni 20 y’ibiribwa mu gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zo kurwanya Coronavirus

Yanditswe: Thursday 02, Apr 2020

Sponsored Ad

Umuyobozi wa Volcano Express akaba n’umufatanyabikorwa wa Mukura Vs anabereye Prezida,Olivier Nizeyimana, yatanze inkunga y’ibiribwa ku turere 10 ,buri karere kagenewe toni 1 y’umuceri ndetse na Toni imwe ya kawunga mu rwego rwo gufasha abagizweho ingaruka n’ingamba zikarishye zafashwe mu rwego rwo guhashya COVIDー19.

Sponsored Ad

Uturere twagenewe inkunga ni Huye, Nyanza, Ruhango, Muhanga, Nyarugenge, Rubavu, Rusizi, Gisagara, Nyaruguru na Nyamagabe.

Nizeyimana yateganyije ko buri karere gahabwa Toni imwe y’umuceri na Toni imwe y’Akawunga ngo bizahabwe abaturage batabasha kubona icyo kurya kubera ko baryaga ari uko bavuye guca inshuro.

Ubuyobozi bwa Volcano bukaba bwatangaje ko bwahisemo utu turere kubera ko ahanini ari ho bakorera ingendo gusa bwongeraho ko ari bwo bushobozi bashoboye kubona.

Abantu batandukanye barimo n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga,Amb.Nduhungirehe Olivier bashimye iki gikorwa cy’ubumuntu cyakozwe na Nizeyimana nyiri Volcano Express.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa