Kigali
startimes

Ndayishimiye Eric Bakame yahishuye uburyo umusimbura we mu izamu ari we wamufashije kwitwara neza agakuramo penaliti za Rayon Sports

Imyidagaduro   Yanditswe na: Martin Munezero 3 October 2019 Yasuwe: 3009

Umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame, yahishuye ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur ari we wamufashije kwitwara neza akuramo penaliti z’abakinnyi ba Rayon Sports.



Ku wa kabiri w’iki cyumweru ni bwo ikipe ya AS Kigali yegukanye igikombe cya Supe Cup, nyuma yo gutsinda Rayon Sports kuri penaliti 3-1. Ni nyuma y’uko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya ibitego 2-2.

Muri uyu mukino Rayon Sports yahushije penaliti eshatu, zirimo ebyiri zakuwemo n’umuzamu Ndayishimiye Eric Bakame wahoze ari Kapiteni wayo.

Mu kiganiro uyu muzamu yagiranye n’ikinyamakuru Isimbi, yahamije ko umwungiriza we Hategekimana Bonheur ari we wamubwiye amayeri yakoresheje kugira ngo akuremo penaliti ya Sarpong n’iya Bizimana Yannick.

Ati” Buriya rero hari ikintu abantu batazi, gusa ni ibanga sinabarenganya, buriya umunyezamu uri hanze nka kiriya gihe cya penaliti ni we uba ureba neza umukinnyi uburyo ahagaze bikanamworohera kumenya aho agiye gutera.”

Yakomeje agira ati” Bohneur nibyo yamfashijemo, we yanciraga isiri bitewe n’uko umukinnyi ahagaze kuko 80% uba ureba aho agiye gutera, hari penaliti nakuyemo kubera we, iriya ya Yannick Bizimana ndetse n’imwe yagiye hejuru byose yari yabinyeretse. Iya Sarpong we arahindagura cyane we nakoresheje ubwenge bwanjye musigira umwanya munini awuteramo kuko narimbizi ko ariho agomba gutera niyo mpamvu byanyoroheye kuwukuramo.”

Uyu muzamu wamaze kugaruka mu kipe y’igihugu Amavubi, yongeyeho ko amayeri nk’ayo yakoresheje ku mukino wa AS Kigali hari n’ahandi yigeze kuyakoresha na bwo bikamuhira. Yatanze urugero rwo muri CECAFA y’ibihugu yigeze kuyakoreshamo na bwo agakuramo za penaliti.

Author : Martin Munezero

Munezero Martin ni Umwanditsi w’Ikinyamakuru Umuryango. Yatangiye gukorera iki kinyamakuru muri Nzeli 2014.

Imbuga nkoranyambaga ze:

Instagram:Martin Promoter
Facebook:Munezero Martin
Twitter :Martin Promoter

Ibitecyerezo

  • Who are you?
    Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Uwari umutoza wungirije mu ikipe ya APR FC yatandukanye na yo

Nyuma yo kunanirwa kumvikana na APR FC ku bijyanye no kuba yakongererwa...
8 July 2020 Yasuwe: 1210 0

Munyakazi Sadate yijeje abafana ko agiye kubohoza imodoka y’ikipe yafatiriwe...

Umuyobozi wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yavuze ko we na komite ayoboye...
8 July 2020 Yasuwe: 2154 0

Diego Simeone yatangaje impamvu Real Madrid bari kuyiha penaliti nyinshi...

Umutoza wa Atletico Madrid witwa Diego Simeone yavuze ko ikipe ya Real...
8 July 2020 Yasuwe: 2100 0

Rayon Sports yasinyishije bidasubirwaho umunyezamu Kwizera Olivier

Ikipe ya Rayon Sports yemeje noneho ko yasinyishije umunyezamu Kwizera...
7 July 2020 Yasuwe: 2325 0

Jose Mourinho yishimiye ko abakinnyi be bari bagiye kurwanira mu...

Umutoza wa Tottenham,Jose Mourinho yishimiye ko abakinnye be Heung Min Son...
7 July 2020 Yasuwe: 3889 0

Cassa Mbungo yatangaje ikintu cyamubabaje muri Rayon Sports ayisaba no...

Uwari umutoza wa Rayon Sports,Cassa Mbungo Andre yatangaje ko yababajwe no...
7 July 2020 Yasuwe: 3599 0